Ngoma: Icyumba cy’ababyeyi cyabafashije gukebura bamwe muri bo bataye indangagaciro

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mpandu, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, Habihirwe Libere, avuga ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu miryango no kugirana inama hagati y’ababyeyi, mu nzu y’ibiro by’Umudugudu wabo bashyizemo icyumba kitwa Akarago k’ababyeyi, aho bagira inama umugore wateshutse ku ndangagaciro zikwiye umubyeyi.

Si henshi Imidugudu ifite ibiro byayo ariko uwa Mpandu ufite ibiro byubatswe ku ruhare rw’abaturage, inzu ikaba ifite agaciro ka 4,300,000Frw.

Ni inzu igizwe n’ibyumba bine aribyo ibiro by’Umukuru w’Umudugudu, Icyumba cy’ububiko bw’ibikoresho by’isuku, icy’ababyeyi (Akarago k’ababyeyi) ndetse n’icyumba ntangamakuru.

Habihirwe avuga ko iyo nzu yabafashije cyane kuko gukemurira ibibazo by’abaturage iwe mu rugo, byagoranaga kandi bikabangamira n’abamusuye.

Ati “Byarambangamiraga, hari igihe umuturage yanzaniraga ikibazo mfite nk’umushyitsi, ntabwo umushyitsi akeneye kumva ibyawe yazanywe no kunsura, uwazanye ikibazo ntambwire yisanzuye kubera undi muntu ahasanze, ariko hano arisanzura akambwira ikibazo kuko tuba twiherereye.”

Avuga ko atari kenshi abaturage bifuza kuvuga ibibazo byabo mu ruhame bityo kubona inzu y’umudugudu byafashije cyane, kuko ufite ikibazo akigeza ku muyobozi nawe akifashisha inshuti z’umuryango na komite ye bakagishakira igisubizo.

Icyumba cy’ababyeyi cyo ngo akamaro kacyo ni ugukebura bamwe mu bagore baba bafite imyitwarire itari myiza, rimwe na rimwe aribo bigaragara ko bateza amakimbirane mu muryango.

Agira ati “Kiriya cyumba ni icy’abagore bakunze kuza kwihereramo, hari igihe hari umugore tuba tugomba guha impanuro dufatanyije n’inshuti z’umuryango na komite y’umugoroba w’ababyeyi.”

Akomeza agira ati “Hari igihe tujya kubasura mu rugo tugasanga yenda wowe mugore ni wowe kibazo ku mugabo, tukazagira igihe cy’umwihariko habamo agakeka tukicaraho, tukaganira tugahana mugenzi wacu, twahise akarago k’ababyeyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko akamaro k’icyumba cy’ababyeyi ari ugukeburana mu gihe hari uwatatiye indangagaciro z’umugore.

Avuga ko gifite akamaro kanini kuko ibibazo byo mu miryango bikemurirwa ahantu hiherereye aho kubishyira ku karubanda kuko benshi batanabikunda bityo bakaba batakwisanzura kuvuga impamvu y’amakimbirane batanyuze ku ruhande.

Ati “Umugabo n’umugore bashobora kuba bafitanye amakimbirane aho kugira ngo ubatware mu nteko y’abaturage ku karubanda, ubashyira hariya mu cyumba ukaganira nabo kandi twagiye tubona bitanga umusaruro, kuko abenshi burya bakunda ko ibibazo byabo bikemurirwa ahantu hiheje aho kugira ngo ukemure ikibazo cy’umuryango ku gasozi cyangwa mu nteko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka