Ngoma: Ibyiciro by’ubudehe bikosoye byemejwe

Akarere ka Ngoma kemeje ku mugaragaro ibyiciro by’ubudehe, nyuma yo gukosora amakosa yagaragaye mu byicirio byari byatangajwe mbere.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko nyuma yo gukosora, ubu abaturage bashima ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo kuko bahawe umwanya bagatanga amakuru nyayo ari nayo bahereyeho bashyirwa mu byiciro.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bagize uruhare muri icyo gikorwa bemeza ko ibyiciro byakosowe neza
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagize uruhare muri icyo gikorwa bemeza ko ibyiciro byakosowe neza

Ubuyobozi busobanura ko hari abari batanze amakuru atariyo kuri bo bitewe n’uko bibazaga ko nibashyirwa mu cyiciro bizatuma bafashwa abandi bakibaza ko bizatuma batanga amafaranga menshi muri MUSA (ubwisungane mu kwivuza).

Bandora James,uyobora akagali ka Karama ko mu murenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma, yagize ati “Habayeho kutishimira ibyiciro bashyizwemo kuri bamwe mu baturage, kubera amakuru atariyo bagiye batanga yatumye bashyirwa mu byiciro bitari byo. Nyuma yo kujurira twaricaye mu nteko y’abaturage maze bashyirwa mu byiciro twizera ko bose banyuzwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na bwo bwemeza ko bizeye ibyavuye mu byiciro by’ubudehe kuko basanze bidahabanye n’ibyavuye muri rapport yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, yakozwe ku mibereho y’ingo (EICV4).

Umuyobozi w'akarerer ka Ngoma asanaga ibyavuye mu byiciro by'ubudehe byizewe
Umuyobozi w’akarerer ka Ngoma asanaga ibyavuye mu byiciro by’ubudehe byizewe

Nambaje Aphrodise, uyobora akarere ka Ngoma ashima ko ibivuye mu byiciro by’ubudehe bizafasha mu igenamigambi ry’akarere mu kuzamura abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Ati “Biraboneka ko hari umubare munini w’ingo zavuye mu cyiciro kimwe zijya mu kindi kisumbuye ugereranije n’uko byari bimeze mu myaka yashize. Ibyiciro bikiri hasi tugiye kubyunganira muri gahunda zitandukanye leta ishyiraho na byo bibe byagera heza.”

Mazuru Thomas umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RODA) avuga ko akamaro k’ibyiciro by’ubudehe ari ugufasha mu igenamigambi n’igipimo cy’iterambere abaturage baba bagezeho bigatuma hafatwa ingamba.

Ati “Ibyiciro by’ubudehe ni byo bitugaragariza intambwe dusabwa kugira ngo tugere ku ntego yacu y’icyerekezo 2020, aho abari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba bari munsi ya 20%. Ibi byiciro ni byo bidufasha mu buryo bw’igenamigambi ku rwego rw’igihugu.”

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 3 )

umunyabihanga ati nkibibuba, kwiyubakamo ikinyoma nibibi, leta akazana gahunda nziza izagirira u Rwanda n’abanyarwanda akamaro mwarangiza mukazanamo ibinyoma

Kibwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

umunyabihanga ati nkibibuba, kwiyubakamo ikinyoma nibibi, leta akazana gahunda nziza izagirira u Rwanda n’abanyarwanda akamaro mwarangiza mukazanamo ibinyoma

Kibwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ibibyiciro by’ubudehe bifa leta kumenya uko abaturage bahagaze bikazabafasha mw’igenamigambi. abaturage rero bakeneye gusobanurirwa kugirango batazatanga amakuru atariyo bityo leta nayo ikaba yakora ibitaribyo

m yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka