Ngoma: Ibiyaga cya Sake na Mugesera bimaze kwivugana 12 mu mezi umunani
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngoma burasaba abayobozi n’abaturage gutafanya nayo mu gukumira impfu zitunguranye z’abantu bagwa mu biyaga bya Sake na Mugesera.
Kuva uyu mwaka watangira kugeza mu kwezi kwa munani abagera kuri 12 bamaze kuva mu mubiri bazize ibi biyaga. Ni ukuvuga ko ukoze impuzandengo wasanga buri kwezi umuntu urenze umwe aba ahasize ubuzima.
Imirenge ivugwamo izi mfu zitunguranye ni umurenge wa Sake, Rukumberi, Karembo na Mugesera ituriye ibi biyaga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera, Jean Damascene Bizumuremyi, atangaza ko izi mfu zaterwaga ahanini n’abana bato bajyaga kuvoma muri ibi biyaga bakarohama bitewe nuko nta mazi meza ahegereye.
Bizumuremyi yongeraho ko ubu hafashwe ingamba zo gukumira izi mfu kandi ngo kuva aho bazifatiye mu kwezi gushize kwa munani byagabanutse mu murenge wa Mugegesera ayobora.
Yagize ati “Twashyizeho amabwiriza yuko nta mwana uri munsi y’imyaka 12 wemerewe kujya kuvoma ku kiyaga wenyine, tubibwira abayobozi b’imidugudu barabikurikiza. Kugeza ubu turabona ikibazo kiri gukemuka”.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngoma butangaza ko kubera iyi mibare minini y’abicwa n’ibiyaga, busaba ko buri murobyi agomba kwambara agakoti gatuma batarohama (life jacket) ndetse buri murobyi akagira ubwishingizi.
Uretse ikibazo cy’imfu zitunguranye uhagarariye polisi mu karere ka Ngoma yavugiye nteko y’akarere iherutse, havuzwe n’ikibazo cy’inzererezi ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|