Ngoma: Hatangijwe imurikagurisha ryitabiriwe n’abavuye ku migabane itandukanye

Abikorera basaga 140 baturtse mu bihugu by’Afurika n’Aziya bari imurikagurisha ry’iminsi 10 mu Karere ka Ngoma kuva tariki 23 Kanama 2015 .

Abitabiriye iri murikagurisha bavuga ko amamurikagurisha bagiye bitabira yababereye nk’ahantu mpahabwenge mu kongerera agaciro ibyo bakora no kubimenyekanisha.

Ibihugu bitandukanye birimo n'Ubuhinde na Pakisitani ni byo byitabiriye iri murikagurisha.
Ibihugu bitandukanye birimo n’Ubuhinde na Pakisitani ni byo byitabiriye iri murikagurisha.

Nsabimana Theoneste, uhagarariye koperative ikora inkweto mu mpu mu Karere ka Gatsibo, avuga ko bamaze kujya mu mamurikagurisha umunani kandi ko byabafashije kunoza ibyo bakora.

Yagize ati”Twagiye dutera intambwe bitewe n’ibyo twabonaga mu mamurikagurisha twitabiriye. Mu imurikagusha tubasha gucuruza no kumenyekana cyane.Nk’ubu ku munsi umwe tumaze kwakira komande 40 z’inkweto tuzakora.”

Yakomeje avuga ko ikindi bakuye mu mamurikagurisha harimo no kumenyekana kuko abenshi ngo iyo babonye inkweto bakora batangara bakavuga ko batari bazi ko mu Rwanda bakora inkweto.

Ubumenyi bagiye bakuri kuri bagenzi babo mu imurikagurisha bwatumye bashobora gukora inkweto zijyanye n'icyerekezo.
Ubumenyi bagiye bakuri kuri bagenzi babo mu imurikagurisha bwatumye bashobora gukora inkweto zijyanye n’icyerekezo.

Hanganimana Hussein, avuga ko umwaka ushize aryitabira yahakuye ubwenge bwo guhinga igihingwa bita “water melon” yahinze none ubu kikaba kimuha amafaranga.

Muri iri murikagurisha avuga ko ahakuye ubwenge bwo kuhira umurima akaba yizeye ko ngo bizamufasha mu buhinzi bwe azajya yuhira no mu mpeshyi.

Uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba (PSF), Habanabakize Fabrice, yavuze ko imurikagurisha rituma abikorera babasha guhaha ubwenge butuma yongerera agaciro ibyo akora.

Yagize ati “Mu imurikagurisha abikorera duhana ubumenyi n’amakuru adufasha kongerera agaciro ibyo dukora,buri wese akabona inyigisho. Mu imurikagurisha ni ho dusanga udushya dutuma benshi batwigiraho byinshi.”

Abahinzi bemeza ko kuza mu imurikagurisha bituma bahakura ubwenge bubabashisha kugera kuri byinshi.
Abahinzi bemeza ko kuza mu imurikagurisha bituma bahakura ubwenge bubabashisha kugera kuri byinshi.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette, afungura ku mugaragaro iri murikagurisha yasabye abaryatabiriye kuhakura ubwenge butuma bongerera agaciro ibyo bakora.

Yagize ati “Kuba baraje hano bitugaragariza ko bamaze kumenya akamaro ko kumenyekanisha ibyo bakora ,guhaha ubwenge no kurushaho kubinoza kugira ngo bigere hano ku isoko mu gihugu cyacu.”

Abitabiriye imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya karindwi baturutse mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, mu ntara zindi z’u Rwanda ndetse no mu bihugu nka Kenya,U buhinde na Pakistani.

Iry’uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga mu byo dukora umusingi w’iterambere.”

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza kuba tubonye abantu bakora inkweto zikomeye!mubatubwirire bashyire idukaryizonkweto i Ngoma.

Eric yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

niba ushaka ko ibikorwa byawe bimenyekana itabire amamurikagurisha kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina

Kanyana yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Mbega byiza...icyo gitoki rwose kiraboneka he?

Simon yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka