Ngoma: Hatangijwe icyiciro cy’itorero ry’igihugu mu nzego z’imirimo

Kuri uyu wa 30/08/2013, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, yatangije ku mugaragaro itorero ry’igihugu mu nzego z’imirimo ku rwego rw’akarere ka Ngoma.

Itorero ry’igihugu mu nzego z’imirimo ni ikintu gikomeye kandi kizahindura byinshi mu mikorere y’izi nzego kuko Intore iharanira kugira indangagaciro y’Umunyarwanda; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’itorero ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Ni mwirinda kirazira mugakurikiza indangagaciro iranga Umunyarwanda n’intore byumwihariko, muzaba abayobozi beza abaturage bibonamo maze uwo muco mwiza muwukwize mubo muyobora.”

Abayobozi mu bigo bya leta,ibyigenga n'abayobozi b'amadini bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi.
Abayobozi mu bigo bya leta,ibyigenga n’abayobozi b’amadini bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi.

Zimwe mu ndangagaciro ndetse n’umuco intore yagakwiye kugira, harimo kugira umuco wo kwakira neza abakugana, umuco wo kwihesha agaciro, umuco w’ubumwe n’ubwiyunge ndetse ngo kuba Inkore nziza bandebereho n’ibindi.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, mu ijambo rye yavuze ko biteze umusaruro mwinshi kuri iri torero rigizwe n’abayoboziba Leta , abayobozi b’ibigo bya Leta abikorera ndetse n’amadini.

Yagize ati “Nimudatatira ku muhigo w’indangagaciro zikwiriye kuranga intore byumwihariko uwaciye mu itorero muzavamo abayobozi beza kandi hari byinzhi bizahinduka.”
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima , Dr Anita Asiimwe, wari witabiriye ibi birori yasabye abayobozi batangiye itorero gushyiramo ingufu kugirango umuco mwiza w’abanyarwanda usakare hose.

Intore ibuze morale yapfa ngo niyo mpamvu bacishamo n'akadiho.
Intore ibuze morale yapfa ngo niyo mpamvu bacishamo n’akadiho.

Buri rwego rw’umurimo ruzajya ruhura rimwe mu cyumweru buri wa gatanu mu gihe cy’isaha imwe n’igice (mbere ya sport) maze baganire ku ndangagaciro n’uburyo zakoreshwa mu mirimo bashinzwe.

Itorero ry’igihugu ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Republika mu mwaka wa 2007, nyuma hagenda hahugurwa ibyiciro bitandukanye by’intore birimo abarimu, abaganga , abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugali n’abandi.

Icyi cyiciro kije gikurikira ibindi byiciro bitandukanye byagiye bihugurwa. Akarere ka Ngoma kabaye aka mbere gatangije icyi cyiciro ku rwego rw’intara y’iburasirazuba.

Uyu muhango wari witabiriwe n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima ndetse na governor w'intara y'iburasirazuba.
Uyu muhango wari witabiriwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima ndetse na governor w’intara y’iburasirazuba.

Kugera ubu mu karere ka Ngoma itorero rigera ku rwego rw’umudugudu.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

ndifuza ko gahunda z’itorero hakwandikwa ibitabo byazo bakabishyira mu mashyuri ya primaire ndetse na secondaire abana bakajya babyiga bakiri bato

ESSIEN yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka