Ngoma: Haracyagaragara ihohoterwa mu ngo zibana zitarasezeranye mu mategeko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeza ko kubana bitanyuze mu mategeko ari kimwe mu bizamura amakimbirane hagati y’abashakanye bikanatera imbogamizi mu kuyacyemura.

Ubu buyobozi burakangurira ingo zibana zitarasezeranye mu mategeko gusezerana vuba kuko bigabanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse bikanarengera abana.

Umugore witwa Mukamazimpaka Speciose ufitanye abana bane n’umugabo we babana bitemewe n’amategeko, ni rumwe mu ngero z’abahura n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo ndetse no gukubitwa, yivugira ko biterwa no kuba atarasezeranye n’umugabo we.

Uyu mugore avuga ko umugabo we Rutagungira yamukubise akamuvuna ukuboko ku buryo no guheka umwana atabishobora.

Nk’uko bitangazwa na Mukamazimpaka, ngo umugabo we yamuvunnye ukuboko amuziza ko yari yagurishije ingurube ye yari yabyaye ntamuhe ku mafaranga.

Uyu mugore wahohotewe asaba ko umugabo we yakurikiranwa kuko ngo n’ubwo amaze kubikora yahise ahunga, ubu yagarutse kandi akaba azi aho acumbitse.

Yagize ati “Icyo nasaba ni uko baza nkabereka aho acumbitse kuko yagarutse nyuma yo kunkubita agahunga. Niyo banamufunga kuko nta n’icyo akimariye. Yansabye ko dusezerana ndanga kuko ntago yari yanguriye imyenda namubwiye ko ntajya gusezerana nambaye ubusa musaba kubanza akangurira imyenda”.

Kirenga yemeza ko kubana mu buryo butemewe n'amategeko biri mu bitiza umurindi amakimbirane.
Kirenga yemeza ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko biri mu bitiza umurindi amakimbirane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma nabwo buhamya ko ingo zitasezeranye mu mategeko zibana nabi, ibi bigatanga uburere n’umurage bibi ku bana.

Nk’uko bitangazwa na Kirenga Providence, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma avuga ko gusezerana mu mategeko ari kimwe mu bikangurirwa abaturage hagamijwe gukumira no gukemura amakimbirane mu bashakanye.

Yagize ati “Abantu babana binyuranije n’amategeko akenshi usanga bibagiraho ingaruka ndetse ugasanga n’abana babigiriyemo ingaruka, kuko hari ubwo iyo batasezeranye umugabo agira atya akamwihakana ugasanga ibibazo biravutse kuko aba batazwi n’amategeko uwo mugore. Hari n’ikibazo cy’uko hari n’ubwo umugabo ahita yishakira undi mugore ugasanga wa wundi wa mbere abayeho nabi ndetse n’abana bakagira ingaruka zo kutarerwa n’ababyeyi babo bombi”.

Mu bundi butumwa butangwa mu batuye Akarere ka Ngoma harashimangirwa kudaceceka mu gihe habaye ihohoterwa, abaturage bakaba basabwa kuritangaho amakuru mu nzego z’ubuyobozi hakiri kare, hagamijwe kwirinda ko amakimbirane mu bashakanye agera ku ntera yo gukubita no gukomeretsa.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka