Ngoma: Harabarurwa amazu 173 yangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma iravuga ko amazu 173 mu karere kose yangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye muri aka karere ku gicamunsi cyo ku wa 23/02/2015.
Nk’uko Kigali Today yabibagejejeho mu nkuru yo kuwa 23/02/2015, Umurenge wa Sake niwo wibasiwe kurusha indi kuko wihariye amazu 82. Iyi mibare ikomeza ivuga ko amabati yangiritse yose hamwe ari 1,370.

Bamwe basigaye batagira aho bikinga.

Hari abadafite ubushobozi bwo kwisanira amazu.

Amazu 173 yangiritse mu karere kose.

Hangiritse amabati 1370.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|