Ngoma: Gitifu w’akagari na mudugudu bakubiswe n’abashumba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Burakeba Thierry n’umukuru w’umudugudu wa Ntovi, Kamali Remy hamwe n’abaturage bane, bakubiswe n’abashumba barabakomeretsa.

Ibyo byabaye ku wa gGatandatu tariki 21 Kanama 2021, mu ma saa kumi z’igicamunsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse, avuga ko abashumba baragiye mu murima w’umuturage ahuruza abayobozi bahageze abashumba barabakubita.

Ati "Abashumba baragiye imyumbati y’umuturage ihinze muri kimwe cya kabiri cya hegitari, ahuruza mudugudu na we ahuruza gitifu ndetse haza n’abandi baturage bane, abashumba bahise babakubita kugira ngo batabambura inka zabo".

Mbarushimana avuga ko abakubiswe bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rukumberi baravurwa.

Yongeraho ko bamwe baviriranaga amaraso, harimo uwakubiswe mu gahanga ndetse na gitifu ngo yakubiswe ku kuguru.

Agira ati "Baradutabaje turahagera dusanga bamwe bavirirana, gitifu we yakubiswe inkoni ku kuguru ku buryo atarabasha kugenda neza. Ariko twahise twiyambaza abagenzacyaha abashumba barimo gushakishwa".

Abashumba bakimara kugeza inka kwa ba shebuja bahise batoroka n’ubu ntibaraboneka n’umubare wabo nturamenyekana.

Mbarushimana avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu y’urwo rugomo ndetse no gushakisha abakekwaho icyaha. Avuga ko abaturage bakwiye guha agaciro abayobozi kuko abayobozi bubahwa.

Ati "Abayobozi bubaha abaturage ariko na none umuturage akwiye kugira agaciro aha umuyobozi uri mu nshingano".

Hagendewe ku byemezo by’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, inka yasohotse mu kiraro icibwa amande ya 10,000Frs.

Batatu ba nyiri inka bazitaba umurenge ejo ku wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021, bategerejweho kwishyura amande y’inka zonnye, ubwishyu bw’ubwone ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niki kigaragaza ko ba shebuja ataribo babatorokesheje? Abo bantu barenganurwe mu guc’ingeso y’urugomo, gusa na ba Gitifu b’ubu imyitwarire iri kudashimwa n’abaturage,

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Dore rero umuturage ku isonga! Urugomo abayobozi bakorerwa ni rwinshi kandi ntibivugwa!

Kiki yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka