Ngoma: Gare yubatse nabi yatumye imodoka imena lisansi y’ibihumbi 70

Twagiramungu Innocent ufite imodoka ya taxi minibus ararira ayo kwarika nyuma yuko icyuma cyo muri gare cyakubise reservoire y’imodoka ye maze lisansi y’ibihumbi 70 irameneka yose.

Ubwo iyo modoka itwara abagenzi ifite plake numero Plake RAA 594 Y yahagurukaga muri gare ya Ngoma mu gitondo cya tariki 01/08/2012 ipine yakandagiye icyuma gitwikiriye ibyobo maze gihita gishibuka gikubita reservoire ya lisansi iyaririmo irameneka yose.

Twagiramungu atangaza ko yari amaze kuzuzamo lisansi y’ibihumbi 70 yose ihita imeneka ndetse no kuyikoresha byamutwaye ibihumbi 30. Ibyangiritse byose byamutwaye ibihumbi ijana hakiyongeraho ayo yahombye kuko uwo munsi atanakoze.

Ababonye ibyabaye bavuga ko byatewe na gare yubatse nabi kandi ko nta kuntu batagira ngo babwire akarere ngo kayikore ariko ko akarere katereye agati mu ryinyo bityo ko atazi aho azabariza.

Bimwe mu byuma byakubise imodoka bikayonona muri gare ya Kibungo.
Bimwe mu byuma byakubise imodoka bikayonona muri gare ya Kibungo.

Twagiramungu yagize ati “Ibi byose byatewe na gare iteye nabi. Birababaje kubona dutanga imisoro ya gare 3500 Rwf buri munsi ndetse n’indi misoro yose ariko ugasanga twononewe n’icyakagombye kuba cyarakozwe muri iyi misoro.”

Ubwo Twagiramungu yegeraga ubuyobozi bwa gare ya Ngoma ngo abubaze icyo yakora ngo abe yarihwa, umuyobozi wa gare ya Ngoma yamubwiye ko icyo kibazo ntacyo yamumarira ko gare iri mu maboko y’akarere ka Ngoma bityo ko ariyo yatinze kuyikora ko ari nayo yabazwa ibyi iki kibazo.

Ubwo twavuganaga n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, yatangaje ko harebwa uko contract akarere ka Ngoma gafitanye n’ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu ma taxis mu karere ka Ngoma maze niba koko Twagiramungu akwiye kwishyurwa akaba yakishyurwa nk’uko contract iteganya.

Imodoka zica hejuru y'ibyuma ari naho kimwe cyangirije imodoka.
Imodoka zica hejuru y’ibyuma ari naho kimwe cyangirije imodoka.

Abakorera muri gare ya Kibungo ntibahwemye kugaragaza ikibazo cy’iyi gare bavuga ko yubatse nabi ndetse ko n’abagenzi bahuriramo n’ibibazo byo kugwa mu miyobo idapfundiikiye iri muri iyi gare.

Akarere ka Ngoma gaherutse kuvugurura iyi gare ariko uburyo yavuguruwe byanenzwe cyane n’abakoreramo bavuga ko bayisondetse. Kwangiriza imodoka z’abakorera muri iyi gare ni ubwa mbere bibaye kuva iyi gare yavugururwa.

Gare ya Ngoma uretse n’ubuyobozi bwemeza ko yasondetswe n’abayubatse naho abatuye Ngoma n’abakorera muri iyi gare bavuga ko akarere kakagombye kongera kuyubaka bundi bushya.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka