Ngoma: Gahunda ya “ndi umunyarwanda” yatumye bitabira gufasha abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya
Abaturage bo mu mudugudu wa Sangaza, akagari ka Ruhinga, umurenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, bavuga ko gahunda ya “ndi umunyarwanda” yatumye bagira imbaraga mu gushyira hamwe bafasha abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bahatujwe.
Aba baturage bo mu mudugudu wa Sangaza biyemeje kubakira umwe muri aba banyarwanda witwa Vanesi Mukamazimpaka ndetse banamuha ibyo kumutunga, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa 8/2014 bakaba bamuhaye impano yiganjemo ibyo kurya n’imyambaro bagiye bakusanya mu baturage.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Sangaza wateguye iki gikorwa, Sibomana Dismas, ubwitange bwo kubaka iyi nzu ndetse no kuba baragennye impano yabo ngo bayihe uyu munyarwanda ni imbuto zeze ku kuba baracengewe na gahunda ya “ndi umunyarwanda” bakiyemeza gufasha umunyarwanda ufite ikibazo.
Yagize ati “ubu bwitange mureba bwavuye mu baturage b’umudugudu wa Sangaza, ni imbuto yeze ku kumva neza gahunda ya “ndi umunyarwanda” kuko byatumye dufata iya mbere mu gufasha bagenzi bacu b’abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya kandi tuzabikomeza”.
Mu byo batanze harimo ibiribwa birimo ibishyimbo, imyambaro n’ibindi byakusanyijwe mu baturage byose bifite agaciro gasaga ibihumbi 20 byahawe uwo munyarwanda wirukanwe muri Tanzaniya barimo kubakira inzu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Zaza bwashimye cyane iki gikorwa cyo kwitanga maze busaba n’indi midugudu kureberaho kugira ngo nayo ibe igisubizo kuri abo banyarwanda bahatujwe babafasha mu gihe batari bafatisha ubuzima.
Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, avuga ko ibikorwa byo kubakira aba banyarwanda bizaba byarangiye bitarenze uku kwezi kwa Cyenda 2014 ku bufatanye n’abaturage binyuze mu miganda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|