Ngoma: EWSA iriyama abantu bayiyitirira babeshya abaturage ko bakora amashanyarazi

Nyuma yo gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge igize akarere ka Ngoma harimo n’ibyaro, hari abantu babeshya abaturage ko batumwe n’ikigo gishinzwe gutanga amazi, umuriro w’amashanyarazi ,isuku n’isukura (EWSA) ngo bakore amashanyarazi maze bakabaca amafaranga.

Rushingabigwi Clement, umukozi wa EWSA ushinzwe umuriro w’amashanyarazi mu turere twa Ngoma na Kirehe avuga ko abo bantu bakwiye kwamaganwa n’abaturage maze bagashishoza kuko abo bantu babateza ibibazo.

Ibibazo nk’ibyo bigaragra mu karere ka Ngoma ndetse no mu karere ka Kirehe; nk’uko ubuyobozi bwe EWSA ishami rya Ngoma bubitangaza. Hamwe mu hagaragaye abo bantu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, ndetse n’ahitwa Gituku mu karere ka Kirehe.

Rushingabigwi Clement, tariki 17/05/2012, yabwiye abanyamakuru ko hari abantu bitwaza izina rya EWSA bagacyuza abaturage udufaranga ngo bari kubakorera umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Umuntu nk’uwo akwiye kwamaganwa n’abaturage kuko yateza ibibazo by’impanuka y’umuriro w’amashanyarazi. Umukozi wacu aba yambaye umwambaro wanditseho EWSA igihe cyose ari mu kazi.”

Akomeza avuga ko haramutse hagize ibyononekara biturutse kuri abo bantu batari abakozi ba EWSA nyiri inzu bakoraga yakwishyura ibyononekaye byose bityo ko bakwiye kwirinda ba magendu nkabo.

Abaturage barashimirwa ubufatanye n’ubuyobozi mu mirenge no mu midugudu kuba iki kibazo cyaragaragajwe none kikaba kiri gushakirwa umuti hakiri kare nta kibazo kirateza.

Abaturage batuye mu cyaro bagejejweho umuriro bavuga ko batamenyaga gutandukanya abo bantu n’abakozi bemewe bityo ko noneho ko ntawe uzongera kubabeshya nk’uko umwe muri aba baturage yabitangaje.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka