Ngoma: Bitiriye ikizamini cya Tronc-commun inzara iharangwa

Abaturage batuye imirenge ya Kazo na Mutenderi bahisemo kwitirira ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun) inzara iri kuvugwa hirya no hino mu karere ka Ngoma, aho yahawe amazina nka gashogoro na Tronc-commun.

Intandaro y’iri zina ubundi ryari rimenyerewe mu burezi, ni uburyo abanyeshuri birahira ikizamini cya ronc-commun gikomera, abaturage nabo basanga uburyo iyo nzara ibakomereye nayo bayitirira icyo kizamini.

Bemeza ko gutsinda iyo nzara nabyo ari ikizami gikomeye, kuko abenshi bahagaragarira, urugo rukomeye rukagaragara. Indi mpamvu ni uko abenshi mu bafatwaga nk’inyangamugayo bibananira bakiba.

Umwe mu batuye mu murenge wa Kazo yagize ati: “Iki ni ikzamini kuko kugira ngo irangire utibye cyangwa ngo uhemuke wambura n’ibindi biba bimeze nk’ikizamini kitoroshye kugitsinda, ntakabuza rwose izina twahaye iyi nzara niryo”.

Ibintu bikunze kuvugwa byibwa ni ibiribwa bikiri mu mirima nk’imyumbati, ibijumba,ibitoki n’ibindi. Usanga kubera uburyo ubujura buba bukabije muri iki gihe cy’inzara, abantu barara mu mirima yabo baraririye imyaka yabo ari nayo ntandaro yo gufata abo baba baje kwiba.

Si ubwa mbere inzara nk’iyi igaragara, kuko buri mwaka usanga haba hari ubukene bwinshi n’ ibura ry’ ibiribwa, mu gihe nk’iki maze bigatuma haba inzara.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Aphrodise Nambaje, ubwo yavugaga kuri iyi nzara ikunda kuboneka muri iki gihe iterwa n’uko batizigamira ngo banahunike, aho bamwe usanga bagurishiriza imyaka yabo mu mirima itarera.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko atavuze ingamba afitiye iyo nzara asubije nka kabayija bamubajije ikibazo kinzara mu Bugesera yavuze ngo "ikibazo ni imyumbati".Navuge ingamba areke kubica hejuru niba hari abari kwicwa ninzara batabarizwe kuko biteye ubwoba ,iyo nzara yatewe no kubura imvura ihagije muri akogace.

elie yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka