Ngoma: Basinyishwa ko bagiye kwishyurwa ideni rimaze imyaka itatu buri uko abayobozi bagiye kubasura
Abafundi bubatse amashuri mu 2012 ntibishyurwe barashinja ubuyobozi bw’umurenge kubasinyisha igihe bagiye gusurwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, bababeshya ko amafaranga yabonetse ariko bahava ntibagire n’ifaranga babishyura mu birarane byabo.
Aba bafundi bavuga ko bigaragara ko aba bayobozi baba batinya ko babaza ikibazo cyabo aba bayobozi bakuru baba babasuye.

Miliyoni zigera kuri enye nizo abafundi 90 bubatse amashuri ya Tunduti na Murinja mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma mu mwaka 2012 niyo bavuga ko batishyuwe kugeza n’ubu.
Akarere ka Ngoma kemera ko hari miliyoni zisaga 100 kabereyemo abafundi batandukanye mu bubatse amashuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 mu 2012-2013, gusa bugahakana ko nta muntu wigeze usinyishwa ngo kuko hari umuyobozi uzaza.
Umwe muri aba bafundi wubatse amashuri ya Murinja washatse ko izina rye ridatangazwa, avuga ko nk’uwari uhagarariye abandi, umwaka ushize ubwo Perezida yiteguraga kugenderera akarere ka Kirehe, yahamagajwe ku murenge ngo asinyire abandi kuko amafaranga yabonetse.
Nyuma yo gusinyira ayo mafaranga ngo barategereje baraheba kandi ngo byari ubwa kabili basinyishwa, ibyo hari umuyobozi mukuru ugiye gusura akarere kabo cyangwa ako baturanye.
Yagize ati “Ubu twarakennye kubera gukora amezi atatu tudahembwa ntacyo twikoreye muri icyo gihe cyose,twarihanganye rwose mu myaka ishize itatu ntako tutagize nishyuza njyewe ibihumbi 90.
Iyo hagiye kuza umuyobozi mukuru baradusinyisha bagirango tutabaza ikibazo cyacu. Njyewe ubwanjye nasinye inshuro ebyiri ibihe bitandukanye kandi ntibayaduha kugera na nubu.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise ahakana aya makuru yuko hari abafundi basinyishwa ntibishyurwe. Akavuga ko ntawigeze amugezaho icyo kibazo cyo gusinyishwa ntibahabwe amafaranga.
Uyu muyobozi avuga ko hari amafaranga bagiye baha abafundi batari bahembwe mu wa 2012, akemeza ko kuba bavuga ko nta na rimwe bahawe byaba ari ugukabya.
Ati “Ntago twabifata ngo tuvuge ko ari ukuri kandi nta bimenyetso. Hano buri wakane mbonana n’abaturage bafite ibibazo,tujyayo iwabo mu bihe bitandukanye ariko ntawigeze ambwira icyo kibazo.Abaturage bari libre nubu barampamagara,ariko ntawigeze ambwira icyo kibazo cyuko basinyishijwe.”
Akarere ka Ngoma kemeza ko kagomba abafundi miliyoni zigera ku ijana(100) batishyuwe,ariko ko hari abagiye bishyurwa.
Hari miliyoni 50 zigeze gutangwa na REB bazibaganyije ko nta muntu wa 2012 utarishyuweho ku mwenda yari afitiwe,mu gihe aba bafundi bo bemeza ko nta narimwe bari bwishyurwe muri ayo ya 2012.
Akarere ka Ngoma kandi kavuga ko kari gukora ubuvugizi kugirango aya mafaranga gasigayemo ideni aboneka ku bufatanye n’abaturage batanga imisanzu iki kibazo kikaba kigenda gikemurwa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwihangana nta kundi