Ngoma: Bamwe bakoresha inzitiramubu mu kubaka amazu
Bamwe mu baturage baranenga bagenzi babo bakoresha inzitiramubu mu bikorwa byo kubaka amazu, ndetse no mu kuboha ibiziriko by’amatungo bitwaje ko zishaje nyamara bakaba bavangamo n’inshya.
Izi nzitiramubu abaturage twaganiriye bavuga ko nubwo inyinshi zikoreshwa aba ari izishaje ngo hari n’abacishamo bagakoresha inshya mu gihe izishaje zibabanye nke.
Hategekima Jean Baptiste, umukozi ushinzwe abanjyanama ku bitaro bikuru bya Kibungo, avuga ko mu mabwirizwa bahaye abajyanama harimo gukurikirana niba inzitiramibu ziherutse gutangwa zikoreshwa neza mu baturage kuko aribo bababaruye bakaba bazi izo buri muntu wese yahawe bakareba niba azikoresha.

Abajijwe niba kuba inzitiramubu ishaje yakoreshwa ibikorwa byo kubaka amazu cyangwa ibindi, Hategekimana yasubije ko bitemewe kabone n’ubwo yaba ishaje.
Yagize ati “Ntibyemewe kuba inzitaramibu ishaje wayikoreshwa ibindi bikorwa, ahubwo ugomba kuyiha abajyanama b’ubuzima bakayigeza ku cyigo nderabuzima nkuko amabwiriza y’ikigo cy’ubuzima(RBC) kibivuga.”
Umuyobozi w’umwe mu midugudu igize umurenge wa Remera, yavuze ko icyo kintu cyo kuba bitemewe ko inzitiramibu zishaje zitagira ibindi zikoreshwa atakizi, ko ntacyo babwiwe nk’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Akomeza avuga ko nawe yibazaga icyo inzitiramibu zishaje zigiye kujya zikoreshwa kuko ngo nawe abona kuzubakisha amazu byaba ari ukuzitesha agaciro ndetse ko byanagorana kumenya uwakoresheje insha cyangwa izishaje.
Ikoreshwa ry’izi nzitiramibu zishaje mu bikorwa by’ubwubatsi zigaragara mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ngoma, ndetse n’ahandi mu turere nkuko bigaragara cyane cyane mu byaro.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|