Ngoma: Bamaze amezi ane indangamuntu zabo zifungiranwe mu biro

Abanyamuryango barenga ijana ba koperative “Imbaraga” ihinga ibigori mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma barasaba kurenganurwa bakagarurirwa indangamuntu zabo nyuma y’amezi ane zifungiranwe mu biro bya koperative kubera ubujura bw’ifumbire bakekwagaho.

Icyemezo cyo gufunga iyi biro cyafashwe mu kwezi kwa kenda umwaka wa 2012 bagirango bakore igenzura nyuma y’igufungwa rya perezida w’iyo koperative wakekwagaho kunyereza toni z’ama fumbire.

Ubuyobozi bwa koperative “Imbaraga” buvuga ko abanyamuryango barenga ijana bari bazanye indangamuntu ndetse n’ibyangombwa by’ubutaka ngo bazahabwe ifumbire byafungiranwemo kandi ko kugeza ubu iryo genzura ritarakorwa ngo hafungurwe.

Bamwe mu babuze irangamuntu bavuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko basa n’abafunzwe bitewe nuko batafata urugendo ngo bajye kure nta ndangamuntu bafite.

Inzu ya koperative Imbaraga ifungiraniyemo indangamuntu zirenga ijana.
Inzu ya koperative Imbaraga ifungiraniyemo indangamuntu zirenga ijana.

Uwitwa Mungabarora avuga ko hari byinshi ahomba birimo service zimwe na zimwe bitewe no kutagira irangamuntu. Yongeraho ko nta n’ahantu yajya kuko ntabyangombwa afite.

Yagize ati “Twagiye tujya gufata ifumbire dusiga irangamuntu ngo bazifotore bazaduhe VOCA, ariko yaba irangamuntu ndetse n’ifumbire byose twarahebye guhera mu kwezi kwa Kenda. Ubu ntakuva inaha kuko ntaho wajya kure nta byangombwa.”

Visi perezida wa Koperative “Imbaraga” Habukubaho Faustin, avuga ko ntako batagize ngo bakurikirane barebe ko babareka bagakingura bagatanga amarangamuntu y’abandi. Kugera ubu ikibazo kiri mu rukiko rwa Ngoma.

Yagize ati “Rwose n’ubu hashize icyumweru tugiye ku rukiko tubasaba ko bwakohereza abashinzwe kugenzura maze babe bakingura bagatanga ibyangombwa by’abandi, ndetse n’ikibazo cy’ifumbire yibwe kigakemuka.”

Umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet, avuga ko ikibazo bakizi kandi ko bagikurikirana mu rukiko bakaba bategereje icyememezo urukiko ruzafata mu kuba iyo biro yafungurwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka