Ngoma: Bafunguje konti ngo bishakemo umuti wo kureka uburaya
Abakora umwuga w’uburaya bakorera mu mujyi wa Kibungo bibumbiye muri koperative “Twisubireho” bafunguje compte mu murenge Sacco wa Kibungo bagamije gushyira hamwe amafaranga yafasha bamwe muribo kuva muri uwo mwuga.
Iyi compte yafungujwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo badategereje abaterankunga. Amafaranga bagenda batanga namara kugwira bazajya bayaguriza umwe muri bo akore umushinga ave mu buraya.
Kugira ngo bafunguze compte, buri munyamuryango yatangaga amafaranga 500. Mu gihe kitageze no ku cyumweru iyi konti ifunguwe bamaze kugira ibihumbi 16 kuri konti yabo.
Nyuma yo gufungura iyi konti buri munyamuryango wa koperative “Twisubireho” atanga amafaranga 200 buri cyumweru.
Uwimana Bonifilide uhagarariye iyi koperative avuga ko iyi konti bayifunguye kugira ngo hagize nushaka kubafasha agire aho ahera.
Yagize ati “Twebwe twasanze tugomba kwishakamo ibisubizo tukava mu buraya. Nubwo mafaranga ari make bigoye ko yagira igikorwa kigaragara yageraho tuzagerageza ku buryo nuwaza kudufasha yagira aho ahera”.

Si ubwa mbere abakora uburaya mu mujyi wa Kibungo bagize konti kuko iyo bari bafite mbere uwayobora iyo koperative witwa Uwamahoro yatwaye ibihumbi 260 bari bafite ahita ajya kwicururiza akabari na restaurant.
Babajijwe niba iyo konti nayo itazongera kunyerezwa nkuko byagenze, Uwimana avuga ko bitazongera kuko ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka. Yagize ati “Twebwe twumva radiyo tukumva bavuga ko hari abayobozi bo hejuru bafasha abakora umwuga w’uburaya. Turasaba ngo bazaze natwe badusure badufashe kuko rwose natwe twiteguye kureka uburaya ahubwo nuko tubura amikoro”.
Kuba abakora umwuga w’uburaya babonye inkunga bagatangira imishinga ibyara inyungu babureka usanga ari ikintu abantu bajyaho impaka cyane.
Abakora uwo mwuga bemeza ko babureka ariko abandi bavuga ko naho wamuha iduka yakomeza akabikora nk’uko byagiye bigaragara ku bigishijwe imyuga nko kuboha imisatsi ariko bakarenga bagakomeza kubikora. Hari n’abandi bavuga ko biterwa n’igituma akora uburaya iyo atari ingeso abireka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|