Ngoma: Bafashwe nabi na mukase biyemeza kugenda kilometro zirenga 100 n’amaguru bajya gushaka akazi i Kigali

Abana babiri bari munsi y’imyaka 16 batoraguwe mu mujyi wa Kibungo kuri uyu wa 11/09/2012 saa yine z’ijoro bavuga ko bagiye i Kigali n’amaguru gushaka akazi bahunga mu kase ubatoteza akanabima ibiryo.

Abo bana ni abakobwa aribo: Nzozi nziza Chance na Musaniwabo Fiyete bose bataruzuza imyaka 16. Bavuga ko bakomoka mu murenge wa Rukira ahitwa mu Rukizi.

Nk’[uko aba babana babisobanura ngo bari bamaze umunsi wose bagenda kuko bavuye iwabo saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Aba bana bemeza ko bari kugera i Kigali n’amaguru kubera guhunga mukase witwa Shirisoni Chantal bari bamaranye amezi umunani naho se ubabyara yitwa Rushema Jean Bosco.

Umwe muri aba bana yagize ati “Twebwe mukadata yatwimaga ibiryo akadutuka ndetse akanadusibya ishuri none byaturambiye turamuhunga. Papa nawe ni umusinzi ntacyo yabyitagaho.”

Aba bana bafashe gahunda yo kujya gushaka akazi i Kigali kubera ko mukase yabafataga nabi.
Aba bana bafashe gahunda yo kujya gushaka akazi i Kigali kubera ko mukase yabafataga nabi.

Aba bana bongeraho ko ubundi babaga mu miryango ya bene wabo nyina amaze gupfa. Ngo baje kugarurwa na se aho amariye gushaka undi mugore none ngo barananiranwe kandi aho iyo miryango yabaga ni kure muri Byumba ntibabona amafaranga abagejejeyo.

Kugeza ubwo iyi nkuru twayikoraga aba bana bari bakiri kumwe n’uwabatoraguye muri iryo joro, ari naho baraye.

Ikibazo cy’abana barerwa na ba mukase kigaragara nk’ikibazo gikomeye mu Rwanda kuko kiri ku bana benshi bitewe nuko abana benshi ari imfubyi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi Jenoside irangiye abagabo n’abagore bari bapfakaye hari abahise bashaka abandi bafasha ngo baze babafashe kurera izo mfubyi.

Gusa ariko imibanire yabo n’izo mfubyi ahenshi iragenda iteza ibibazo kuko baba batabanye neza aho usanga abenshi bahitamo kujya gukora mu ngo z’abandi mu rwego rwo kubahunga.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 12 )

nibagiwe guhanura abantu babyara nta gahunda, rwose please be serious!!!niba uri umukobwa nubyara uwaguteye inda akakwanga, agashaka kugutwara umwana byiza ni uko utamumuha rwose ukamurerera mu bukene bwawe ariko akagira affection naho numuha mukase cyangwa undi ngo amukurerere, urya muntu umuhaye si umutagatifu kandi nta nizibana zidakomanya amahembe, kandi ntanicyo apfana nuwo mwana nibyo azagerageza kumukorera uzashime kuko amakosa mukora murahindukira umwana amaze gukura(wa wundi yarabaye umuyaya uguhehera, umwana yarabojeje matelas ze, yaranze kurya se, u know, muzi uko umwana arushya akiri muto ) mukajya gutera amahane no gushyiramo umwana umutima mubi kandi yenda byari bigeze aho kubana biryoshye, ikindi niba uri umugabo wabyaye hanze umugore uzaniye abana si malaika, kandi niba abana baje barengeje imyakam ibiri bafite uko bari bamenyereye kubaho bitandukanye nibigiye gutangira, ni wowe sebayazana gerageza guhuza izo elements zombi (zidahuye)mu buryo bwancouragea butari ubwa gipolisi ngo wirirwe ucunga weakness zundi aho umugore wawe yateshutse umugaruze ineza, naho ari ngombwa gucyaha abana ubikore utabirkeye kuri wa mugore abana babonamo rivale ngo abe ari we wenyine ureba homeworks zabo gusa kuko plus azabacyamura wenyine, we bazamubonamo umwanzi wowe utagira na kimwe witaho bakubonemo umuntu mwiza. rwose mujye muba responsable w’ibyo mwakoze.

dud yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ndumva nanjye abo bana bababaje, ndetse hagize nuwabafasha Imana yamuha umugisha.
Gusa nsabye imbabazi abantu bose bafite ibikomere kubera ba mukase babareze nabi, ariko nanjye mfite igikomere cy’umwana nareze neza nkuwanjye pe!! nyuma abonye mama we umubyara yumva ibibeshyo bye aranyanga atangira kubona ko ibyo namukoreye byose ari imfabusa bihinduka zero, kandi mbabwije ukuri sinashoboraga kurihira uwo nabyaye we ntaramurihira ishuri , ndetse we yigaga ku ishuri rikubye inshuro ebyeri fr y’ishuri aho undi yiga, nkiharahara ngo atazigera agira nakantu na kamwe katuma abitekereza nubwo yankoreye amakosa menshi akomeye nkayihanganira harimo nuko yamfatiye umwana ku ngufu. gusa courage abashaka kurerera abandi musabe imbaraga z’Imana zizabashoboze kandi muyisabe kugira umutima ukomeye kugira ngo ibyo byose nibibikubitaho muzahagarare kigabo, kuko nta nuwakumva ko wowe ubabaye. gusa ubu nta mwana nakwemerera kongera kurerera mu rugo, uszansanga adafite fr y’ishuri nzayamuha ariko uwo mubana ubuzima bwa buri munsi no.

dudu yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Dore rero ibikwiye kubera isomo abayobozi bashaka gufunga ibigo by’impfubyi! None se niba umunyarwanda akinanirwa kwita kubana be azashobora aba rubanda? Ni byiza koko gufunga biriya bigo ariko igihe ntikiragera, abanyarwanda baracyakeneye andi masomo kugirango bakore inshingano zabo uko bikwiye.

Ubu se koko aba bana ntibakwiye ubufasha burenze ubwo bafite ubu? Niba se ntawabushobora ntibikwiye ko bya bigo mufunga byabakira mu gihe runaka nibura bakigira ejuru? Nyamara hakenewe ubushishozi burenze ubwakoreshejwe!!!

mbarimo jean yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

this is the first time nanditse comment yanjye kuri uru rubuga kuko ndababaye cyane kuko nzi akababaro k’abo bana. gusa ari uwo nafasha namufasha

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

abo bana bara nbabaje cyane kandi sinbasha kwihangana kumwana umerewe nabi none sinabasha kubatunga bonbi kuko nfite nundi natoraguye afite imyaka 6 ubu uba murugo none habuze ikindi kintu gikorwa ngo abobana bige babeho nkabana nafata umwe nka murera nkumwana wange kuko ubwo ar nabakobwa badatabawe vuba bahura nibibazo undi nawe ntihabura uwo imana ikoresha akamutabara ubwo mwazanbwira uko mubyunva imana ibahe umugisha kubwo gutabariza ipfubyi
murakoze.

pastor beatrice yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Abobana ntimubasubize iwabo kuko nogupfabapfa nkurikije uko mbyumvishe nkibuka nibyambayeho,gusa mubahe amahirwe yogusubira mu ishuri,kuko abo nibo bokwitabwaho mukwihesha agaciro,mukadata yankoze ibyo njyewe namusazawanjye turamuhunga,ariko ubu tuvugana kubw’impuhwe z’ababyeyi bamwe bihesha agaciro ndimuri USA niho niga,musazawange arangije kaminuza mu Rwanda,mwigishe abobana ko kandi umwana ariwe wiha ingobyi kuko abana bubu nabo si shyashya,ndabasabye mugire umutima utabara,njyewe mba mbitwariye nuko ntari mu Rwanda rwose,ariko Imana yadutabaye ikomeze itabare abamerewe nkatwe.

uwase yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

birababaje rwose kubwabobana bishobotse mwaturangira aho dushobora kubasanga , none se ko mutatubwiye aho bari ese baribamaze kugenda ahangana iki ? baturuka he hakwiriye gushakira abo bana umuti kuko birababaje cyane twiheshe agaciro abo namaboko yurwanda ejo hazaza , twese biratureba nkabanyarwanda

jean yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Abo bana banteye agahinda kuko nanjye narezwe na mukadata, nkaba nzi ububi bwabo. Imana ikomeze ifashe abo bana, ibahe umutima w’urukundo no kwigirira icyizere. "Umwana wangwa niwe ukura".

gakunzi yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

yoooooooo,burya akazi karacenewe ahubwo ababasore nabantu babagabo ikigali hari nabavuye usa baza gushaka akazi nonemuravuga aba!!!!!!!!!

paul yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ikibazo cy’abana b’imfubyi cyo rwose usibye uwiteka wenyine niwe wo kuzitabara naho ubundi zarashize!Erega na Yesu yaraziko ari ingorabahizi dore ajya gusubira mu ijuru yabwiye intumwa ze ati "simbasize nk’imfubyi ahubwo mbasigiye Roho mutagatifu,arongera ati ninjye se w’imfubyinuko yarazi kokubaho nk’imfubyi ari ikibazo!!!

AKAGABO John yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Yoooo! Birambabaje. None se ko mutavuga umwanzuro: ese murabasubiza kwa mukase uwo,cyangwa biragenda bite? Njye ndumva inzego z’ibanze zikwiye kubashakira imibereho cyangwa se hakagira abantu bitangira kurera abo bana mu rukundo rwa kibyeyi. Twiheshe agaciro mwa bantu mwe!

cecile yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka