Ngoma: Amaze imyaka 30 akora akazi k’ubuzamu yifashishije intwaro idasanzwe

Bugingo Jean Bosco wo mukigero cy’imyaka 70 ukora akazi ke ko kurinda ibipangu by’abihaye Imana mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma avuga ko amaze imyaka 30 akora akazi k’ubuzamu akoresheje intwaro y’itopito.

Uyu musaza avuga ko gutunga itopito yabisabiye uburenganzira mu nzego zishinzwe umutekano zirabimwemerera ariko igakoreshwa gusa ku mpamvu no mu gihe cy’akazi.

Bugingo ubwo twaganiraga yatubwiye ko itopito imufasha cyane kuko aho arinda mu gihe cya nijoro hakundaga kuza amabandi yurira igipangu ariko ko ntwawahagarutse kuko yabirashe.

Bugingo abona itopito ye imufasha akazi cyane.
Bugingo abona itopito ye imufasha akazi cyane.

Amwe mu mabwiriza avuga ko yahawe n’inzego z’umutekano ubwo zamwemereraga gukora akazi ke akoresheje itopito ni uko agomba kuyifata nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi akayitwaza ari mu kazi gusa ntanagire uwo asagararira.

Yagize ati “Njyewe ndinda urupangu nkoresheje inkono n’itopito kandi nabyakiye uburenganzira kuri police ndetse n’abasirikare baranyemereye narabibamenyesheje bampa amabwiriza yuko ntagomba kugira uwo nsagararira kandi ko nzajya nyikoresha mu kazi gusa.”

Itopito ikoreshwa mu gutera ibuye.
Itopito ikoreshwa mu gutera ibuye.

Uyu musaza ngo abona kurarira ibipangu n’inkoni gusa bidahagije kuko ngo we iyo hagize igisambo kiza abanza kukirasa imbere maze kikiruka yemeza ko nkuko akora akazi ke k’ubuzamu hagize uwushaka kwiba yamurasa kandi ko ibuye ry’itopito ye rikaze cyane ryamumerera nabi.

Nk’uko uyu musaza akomeza abisobanura ngo itopito ye ishobora kurasa muri metro 300, ibuye rikaba rifite ingufu nyinshi. Itopito imwe uyu musaza avuga ko yayiguze amafaranga igihumbi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka