Ngoma: Amaze imyaka 14 abeshejweho n’abanyeshuri

Umusaza Kagurusu Protais w’imyaka 70 amze imyaka 14 ubuzima bwe abukesha abanyeshuri bo muri ES Kigarama bishyirahamwe bakamufasha kuko ngo ari incike, atagishoboye gukora kandi akaba yibana wenyine.

Uretse kuba abanyeshuri bo mu kigo ES Karama giherereye mu murenge wa Rurenge akarere ka Ngoma bamumenyera ifunguro rya buri munsi, banamwubakiye inzu ubu abamo.

Kagurusu Protais amaze imyaka 14 atunzwe n'abanyeshuri bo kuri ES Karama.
Kagurusu Protais amaze imyaka 14 atunzwe n’abanyeshuri bo kuri ES Karama.

Kagurusu yageze muri uyu murenge avuye muri Kongo aho yari amaze imyaka irenga 30 mu buhungiro. Avuga ko asigaye ari nyakamwe bitewe nuko umufasha we yitabye Imana kandi n’abana be bakaba barapfuye.

Nubwo uyu musaza ari wenyine we avuga ko ashima Imana yamuhaye umuryango mugari ariwo abanyeshuri bo muri ES Kigarama. Uyu musaza bigoye kuba wamutandukanya n’abanyeshuri bitewe nuko ahorana nabo igihe kinini.

Yagize ati “Aba banyeshuri barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri banze ko mpfa nishwe n’inzara ndetse n’umukeno maze baramfasha. Ubu si nkiyumva njyenyine ahubwo ndi mu muryango kandi unkunda.”

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ari kumwe n'umusaza Kagurusu.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ari kumwe n’umusaza Kagurusu.

Abanyeshuri bita kuri uyu musaza ngo ni ingeri zitandukanye uko bagenda basimburanwa abahageze baramufasha akabona byose birimo n’imyenda. Aba banyeshuri bavuga ko bo amafaranga bayakura kuyo baba bahawe n’ababyeyi y’impamba.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yashimye cyane abo banyeshuri maze abasaba gukomeza ubugiraneza. Yagize ati “Idini y’ukuri ni ifasha abatishoboye, abatagira kivurira, abageze mu zabukuru kuko namwe ariho mugana.”

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 6 )

Dushimire abo banyeshuli kandi bakomeze kugira uwo mutima w’urukundo.Ariko rero ijambo ryuwo muyobozi riranyumije.Ashimiye abanyeshuri barabikwiye.ariko aho agize ati:muzakomeze kumufasha,birambabaje kuko narintegereje ko agira ati:mwarakoze,ahasigaye ni ahacu.Leta ubwo imumenye yakagombye kumushyira mubakene agafashwa.Imyaka ye akeneye gutuza.Imana imuhe Umugisha kandi Imwifashirize.Mujye muduha adresses zabo!Mwaba mufite Amakuru ya wa mwanaMuhimpundu?Murakoze.

Uwineza yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Eeeee!mbe mwa aracyariho imana ikomeze imufashe

Lucien yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

YOOOO, IYO MUDUSHYIRIRAHO AMAFOTO KWERI NKIBUKA IKIGO CYANDEZE, KAGURUSU ARACYABAHO? JYEWE NIZE I KARAMA BATARATANGIRA ICYO GIKORWA KIZA CYO KUMUFASHA ARIKO NUBUYOBOZI NUMVA BWARI BUKWIRIYE GUSHYIRAHO AKABWO RWOSE MURI ICYO GIKORWA CY`INDASHYIKIRWA.

eugenie yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Nejejwe cyane n’igikorwa abo barumuna bacu bakoreye umusaza kagurusu rwose uwo muco mwiza batojwe n’ikigo cyatureze neza bazawuhorane.nge ndi umunyeshuri muri rtuc nkaba nshimiye abo bana rwose ndetse n’umuyobozi w’ikigo .

mwizerwa eric yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ko major ntacyo yamumariye?Gushimira abanyeshuri gusa tuuuu!! hakenewe contribution ya District abereye umuyobozi uwo musaza akava muri ubwo buzima.Thx

elie yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Abo bafasha uwo musaza imana ibongerere umugisha Kandi imana isubize aho bakura icyo ni gikorwa gikomeye hari abafite batibuka abakennye

Isaac yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka