Ngoma: Amasasu yumvikanye mu nkambi y’abahoze muri M23 yatewe no kwanga gusakwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko amasasu yumvikanye mu nkambi icumbikiwemo abahoze ari abarwanyi ba M23, yatewe nuko Polisi yashatse gusaka iyi nkambi abayirimo bakabyanga ndetse bagashaka kurwanya Polisi.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri iyi nkambi mu rukerera rwo kuri uyu wa 02/09/2013, abahaturiye bavuga ko byamaze iminota igera kuri 30 nyuma bigaceceka.

Umuvugizi wa police y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije Kigali Today ko ubwo Polisi yashakaga gusaka iyi nkambi ngo irebe niba nta bintu birimo batunze binyurannije n’amategeko, abacumbitsemo barwanije police bigatuma barasa hejuru ngo babireke.

ACP Badege kandi yatangaje ko nta wakomeretse cyangwa ngo agwe muri ubwo bushyamirane.

Gusaka mu nkambi ngo bikorwa hirya no hino nkuko itegeko ribiteganya bigakorwa ku nyungu z’umutekano w’igihugu; nk’uko umuvugizi wa Polisi yakomeje abisobanura.

Imbere y’iyo nkambi iherereye iruhande rw’umuhanda wa kaburimbo ugana mu mugi wa Kibungo, hagaragaraga ibisate by’amabuye n’amatafari mu muhanda rwagati bivugwa ko aribyo abacumbitse muri iyi nkabi bateraga abashinzwe kurinda iyi nkambi muri ubwo bushyamirane.

Ubwo twageraga kuri iyi nkambi nyuma gato ko amasasu yumvikana twasanze hari umutuzo, abantu banyura muri uyu muhanda nta kibazo, ariko hari abapolice benshi bazengurutse iyi nkambi ndetse n’abasirikare.

Muri iryo saka hafashwe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi bikoresho bitemewe gutungwa mu nkambi ariko ngo nta ntwaro basanzemo.

Iyi nkambi irimo bahoze ari abarwanyi ba M23, barwanira muri Congo (RDC) bahungiye mu Rwanda bari ku ruhande rwa Runiga, bose hamwe muri iyi nkambi barenga gato ku bantu 600.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yeweyewe,uzi ko ari agahomamunwa!.ubwo se n’impunzi zagiriwe impuhwe zigacumbikirwa zihangaye gutera amabuye n’amatafar abashinzwe umutekano kandi n’uwazo urimo ra!!?ubwo se ayo masas yaphuye iki.Burya ngo "uhisha umurozi mu nzu akakumara ku rubyaro"nanone ngo"Abo umwami yavuye amaso nibo bayamukanuriye"ni birukanwe ndarivuze mwene muzungu ...iyo police ibarinze ya gombye no kujya ahandi di.

mwarimu NJD (plse koresha alias M.SADIKI) yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka