Ngoma: Amanota meza mu mihigo yatumwe abayobozi b’utugali bahabwa amagare

Abayobozi b’utugali ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu tugali twose tugize akarere ka Ngoma bahawe amagare mu rwego rwo kwishimira ko akarere ka Ngoma kabonye amanota meza mu mihigo ishize y’umwaka wa 2012-2013.

Nkuko byasobanuwe ngo ayo magare bayahawe nk’ishimwe ariko ngo akaba agomba kubafasha mu kurushaho kuzuza inshingano zabo neza.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ubwo yagaragazaga ceretificat y’ishimwe Perezida wa Repubulika yahaye Abanya-Ngoma kubera ko besheje imihigo n’amanota meza, yavuze ko bayikesha abayobozi bitanze cyane cyane abahawe amagari.

Amagari bahawe ni azabafasha kwihutisha service(Bamwe mu bakozi bakorera ku karere nabo bahawe amagari).
Amagari bahawe ni azabafasha kwihutisha service(Bamwe mu bakozi bakorera ku karere nabo bahawe amagari).

Yagize ati “Iri murikabikorwa twakoze byari ukugirango tugaragaze ibyo twagezeho mu mihigo ndetse tunabwire abaturage bacu ndetse n’abayobozi bibanze ko imihigo ikomeje kugirango dukomeze kujya imbere duharanira amanita menshi kurushaho.”

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette, mu ijambo rye yashimye ibikorwa by’indashyikrwa aka karere kagezeho mu mihigo ishize byatumye kagira amanota meza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yizeye ko intara y’Iburasirazuba izongera kugira umwanya mwiza nkuko byageze mu mihigo ishize ngo kuko yagize ijanisha rya 94 % mu mihigo ya 2012-2013.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Jarama ashyikirizwa igikombe na Governor kuko umurenge we wabaye uwa mbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Jarama ashyikirizwa igikombe na Governor kuko umurenge we wabaye uwa mbere.

Avuga icyizere cye ku mihigo itaha yagize ati “Iyi ntara tuzayihindura paradizo. Dufatanije na mwe abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa nk’abikorera ndumva imihigo itaha tuzabona amanota meza kubera ubwo bufatanye bw’abikorera mu kwesa imihigo”.

Bimwe mu bikorwa byamuritswe by’akarere by’indashyikirwa harimo ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu makoperative nk’inanasi zipima ibilo 10 imwe imwe zera mu murenge wa Mugesera, ibikorwa by’ubukorikori n’ibindi.

Muri iki gikorwa imirenge itatu ya mbere yahawe igikombe, naho indi ibiri ihabwa certificate y’ishimwe.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma yerekana certificate abaturage ba Ngoma bahawe na Perezida wa Repubulika y' u Rwanda kukuba baresheje imihigo neza.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yerekana certificate abaturage ba Ngoma bahawe na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kukuba baresheje imihigo neza.

Uku niko imirenge itanu ya mbere ikurikirana mu kwesa imihigo: 1. Jarama 2. Kazo 3.Mugesera 4.Sake 5.Murama. Ibiri ya nyuma ni Gashanda n’umurenge w’umugi wa Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

Rukumberi yabaye iya 10 nyuma yo kuva kumwanya wa mbere.

kigali today yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

NAHO SE RUKUMBELI YO IBARIRWA KUWUHE MWANYA

[email protected] yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka