Ngoma: Amadini n’amatorero yasabwe gufasha abayoboke babo kuva mu bukene

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero ko hejuru y’inyigisho za Bibiliya bakwiye no kurenzaho izindi zifasha abayoboke babo kwikura mu bukene.

Abanyamadini n'amatorero biyemeje gufasha abayoboke babo kwikura mu bukene
Abanyamadini n’amatorero biyemeje gufasha abayoboke babo kwikura mu bukene

Yabibasabye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023, mu birori byo byo gushimira Imana ibyiza Akarere ka Ngoma kamaze kugeraho, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryngo ushoboye kandi utekanye dutegura ejo heza".

Ibi birori byo gushimira Imana byabereye kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma, byibanze ku gushimira Imana kuri byinshi Ngoma yagezeho birimo Sitade y’imikino, imihanda, Gare nshya, Hoteli, Amashuri n’amavuriro hamwe n’ibindi bikorwa byiza byinshi bikomeje kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yashimiye Umukuru w’Igihugu wabatekerejeho akazuza ibyifuzo by’abaturage ubu bakaba bishimira ibikorwa remezo yabahaye.

Yagize ati "Hari byinshi dushimira Imana yo yaduhaye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waduhaye ibikorwa byinshi twishimira none, birimo Sitade, Gare, Hoteli, imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi biteza imbere abaturage bacu".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Intara kuko ngo hari ibikorwa byinshi bafashije mu iterambere ryayo.

By’umwihariko yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha abayoboke babo kwivana mu bukene binyuze mu nyigisho batanga buri gihe cy’amateraniro.
Ati “Turashimira abafatanyabikorwa kuko muri iyi Ntara hari byinshi mumaze kugeza ku baturage, nk’abanyamadini rero turabasaba kwegera imiryango ikiri mu bukene kugira ngo nayo tuyifashe mu bikorwa biyikura mu bukene".

Abayobozi basabye abayobora amadini n'amatorero gukora ibishoboka byose bakazamura imibereho y'abayoboke babo
Abayobozi basabye abayobora amadini n’amatorero gukora ibishoboka byose bakazamura imibereho y’abayoboke babo

Yavuze ko nk’abantu bizerwa mu nyigisho zubaka abaturage mu mwuka bakwiye no kujya banarenza izijyanye n’ubuzima busanzwe zibakangurira gukunda umurimo, kwizigamira, kwirinda amakimbirane n’ibindi bishobora kudindiza iterambere ry’imiryango yabo.

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bizeje ubuyobozi ko bagiye guhindura uburyo babanaga n’abayoboke babo kuko ubu ngo nyuma yo kubaha inyigisho z’umwuka bagiye no kujya barenzaho n’izijyanye n’iterambere ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka