Ngoma: Abiga mu mashuri abanza bagiye kujya batozwa indangagaciro nyarwanda mu biruhuko

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma bitabiriye gahunda yiswe “space for children” yatangijwe n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East), bazajya bigishwa imyuga banahabwe ibiganiro ku ndangagaciro.

Abanyeshuri 80 biga ku bigo bitandukanye nibo ku ikubitiro batangiranye n’iyi gahunda izakorwa mu gihe cy’ibiruhuko ku bufatanye na IPRC East n’itorero ry’igihugu rizaza gutanga ibiganiro.

Aba bana bazajya bahabwa ibiganiro ku ndangagaciro na Kirazira by'umuco nyarwanda.
Aba bana bazajya bahabwa ibiganiro ku ndangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda.

Mu gutangiza iyi gahunda, umuyobozi wungirije muri IPRC East ushinzwe imari n’ ubutegetsi, Habimana Kizito yatangaje ko iri shuri ryatekereje ku gutangiza iyi gahunda kuko ryabonaga abana bato biga mu mashuri abanza batajya babona umwanya wo kuganirizwa kuri gahunda za leta ndetse no ku ndangagaciro nyarwanda.

Yagize ati “Twatekereje kuri iki gikorwa tugamije ko twatoza abana gukunda umwuga tunabatoza indangagaciro nyarwanda tubigisha uburere mboneragihugu, kuko akenshi usanga batabona umwanya wo kuganirizwa kuri izo gahunda igihe bari ku mashuri”.

Nyuma yo gutemberezwa ahantu hatandukanye higishirizwa imyuga ari n’aho abo bana bazigira, ababyeyi b’aba bana batangaje ko bashimishijwe n’iyi gahunda kuko izagirira akamaro abana babo mu mico ndetse no kuba bakibeshaho kubera umwuga.

Ntidendereza William, umunyamabanga mukuru muri komisiyo y’itorero ry’igihugu yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro cyane ndetse anifuza ko yagera henshi kugira ngo abana batozwe indangagaciro na kirazira bakiri bato, bityo bakure ari abanyarwanda nyabo.

Yagize ati “hari ibiganiro biteganijwe bazahabwa kuri kirazira ndetse n’indangagaciro nyarwanda n’ikinyabupfura. Bifite akamaro kanini kuko burya ngo izijya guhona zihera mu ruhongore, iyo umwana umutoje indangagaciro na kirazira ari muto akura ari umuntu muzima”.

Ntidendereza avuga ko iyo umwana umutoje indangagaciro na kirazira ari muto akura ari umuntu muzima.
Ntidendereza avuga ko iyo umwana umutoje indangagaciro na kirazira ari muto akura ari umuntu muzima.

Yungamo ati “indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda bihera kare umwana akiri muto, iyo utabihereye kare, hari aho ubitangira ugasanga ntacyo ukigaruye”.

Abitabiriye iyi gahunda yiswe “space for children” ni abana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Mu gihe cy’ukwezi bazamara muri IPRC-East bazajya biga imyuga itandukanye bayikundishwa, ikoranabuhanga ndetse banahabwa ibiganiro na komisiyo y’igihugu y’itorero ku ndangagaciro nyarwanda na Kirazira.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka