Ngoma: Abayobozi ngo babashije gusobanurirwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Abayobozi batandukanye b’akarere ka Ngoma, abikorera n’abagarariye ibigo bitandukanye batangiye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kubasobanurira gahunda ya “Ndi Umunyarwana” ngo nabo bazayigeze ku bandi.

Nyuma y’umunsi wa mbere tariki 20/11/2013, abayobozi bitabiriye uyu mwiherero bavuze ko ubundi batumvaga neza iby’iyi gahunda ariko nyuma yo kuyisobanurirwa ngo bumvise ifite akamaro gakomeye mu gukiza Abanyarwanda no kuva mu macakubili y’amoko.

Umwe muri aba babyobozi yagize ati “Njyewe ikintu numva gikomeye iyi gahunda igamije nasanze aruko Abanyarwanda twakiyumvamo ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa. Dupfana ko turi Abanyarwanda naho amoko dupfa yo nta shingiro.”

Depite Mujawamariya Beltha watanze ikiganiro asobanura inkomoko ya “Ndi Umunyarwanda” yasabye abayobozi bari aho kubwiza ukuri abana babo ku mateka yaranze u Rwanda no gukira bakabona kujya gukiza abandi baturage.

Yagize ati “Bayobozi mugomba kubwiza ukuri abana banyu ku kibazo cy’amoko kandi mugomba kubanza gukira mukabona kujya gkiza abandi. Niduharanira kuba umwe nk’Abanyarwana ntawuzatumeneramo.”

Umwihero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Ngoma yitabiriwe cyane.
Umwihero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Ngoma yitabiriwe cyane.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorerwa mu Rwanda bwagaragaje ko ikibazo cy’amoko kigihari ko nubwo ntawubigaragaza mu ruhame iyo abantu biherereye babivuga ndetse bakaba banabiba inzangano zishingiye ku moko.

Ubu bushakashatsi kandi bwagiye bugaragaza ko ababyeyi aribo bigisha amacakubili ashikingiye ku moko abana babo.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yavutse kugirango abantu bavuge ibibarimo n’ibikomere bakuye ku mateka yaranze u Rwanda babivuge bityo nibamara kubivuga ibibavunnye bature uwo mutwaro maze bigishwe ko Ubunyarwanda ariyo sano Abanyarwanda bose bafitanye.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

IYI GAHUNDA NI NZIZA !!!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

iyi ni gahunda ireba buri munyarwanda wese wiyumvamo ko atagombwa kuba umuhutu umutwa cyangwa umututsi kugira ngo twiyubakire igihugu cyacu kitagira amacakubiri tureba ejo hazaza hurwanda ruzira amacakubiri nimyiryanye ni gahunda nziza twishimira ko yanagera mu rwanda hose ndetse no mu mahanga ahari umunyarwanda wese akiyumva nkumunyarwanda

umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka