Ngoma: Abayobozi biyemeje kugeza “Ndi Umunyarwanda” ku baturage bahagariye

Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abahagarariye ibigo bitandukanye bikorera mu karere ka Ngoma bashoje umwiherero w’iminsi ibiri kuri “Ndi Umunyarwanda” biyemeje kugeza iyi gahunda ku baturage bahagarariye.

Bamwe mu bayobozi twaganiriye ubwo basozaga uyu mwiherero bavuze ko nubwo iyi gahunda hari abayifata uko itari, ngo nibamara kuyisobanurirwa bazayumva nk’uko hari n’abari baje muri uyu mwiherero batayisobanukiwe neza bakaba barayikunze cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mvumba, Habiyakare Emmauel, yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yayishimye cyane kandi agiye kuyigeza ku baturage ashinzwe kuyobora. Avuga ko we nta mbogamizi abona zirimo.

Yagize ati “Iyi gahunda yatubereye nziza cyane kuko abantu babwizanya ukuri bagasangira ubuzima ndetse n’ibikomere bahuye nabyo kubera amateka mabi arimo na Jenoside. Nta kibazo rero kuko ubwo twayumvise tuzabasha kuyisobanurira abaturage bidatinze.”

Mu karere ka Ngoma, umwiherero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" witabiriwe na benshi.
Mu karere ka Ngoma, umwiherero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" witabiriwe na benshi.

Ubwo hasozwaga uyu mwiherero umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yavuze ko Abanyengoma iyi gahunda bayakiriye neza mu minsi 2 bamaze mu mwiherero bakaba barafashe umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho bagasanga igifite agaciro ku Munyarwanda ari uko isano bafitanye ari Ubunyarwanda.

Mu byo abitabiriye ibiganiro bashishikarizwa ni uko bakwiye gutaha buri wese azi icyo ajyanye azakangurira n’abandi kuri iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” bijyana cyane cyane no kuvugisha ukuri ku byabaye nk’uko bigarukwaho na Colonel Ruzibiza ukuriye ingabo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera.

Muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abayobozi batandukanye muri aka karere bahawe ikiganiro ku mateka y’u Rwanda maze basobanurirwa uko Abanyarwanda bo hambere babagaho nuko bagateranya baje kubateranya bagatuma bacikamo ibice.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka