Ngoma: Abaturage basabwe gutanga amakuru ku hagaragara ya service mibi

Mu gihe mu Rwanda hakomeje ukwezi kwahariwe imiyoborere ari na ko hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo no gukemura ibibazo by’abaturage, ubu hari no kugenzurwa uburyo imitangire ya service imeze mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera.

Mu rwego rwo kumenya amakuru ku mitangire ya service abaturage basabwe kujya bahamagara ubuyobozi ku materefone mu gihe bahawe service mbi yaba mu buyobozi, mu ma bare ndetse no mu marestora.

Ubwo yari mu karere ka Ngoma, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney, yasabye abaturage kudahabwa service mbi ngo bicecekere kuko byaba ari ukuyitiza umurindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney asanga abaturage batanze amakuru ku hatangwa service mbi zacika.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney asanga abaturage batanze amakuru ku hatangwa service mbi zacika.

Yagize ati “Umuntu wese uhawe service mbi ahariho hose kugera no muri restora, mujye muduhamagara mubitumenyeshe, telephone zacu murazifite , iza mayor, iza gitifu n’abandi ndetse na guverneri mujye mu muhamagara igihe muhawe service mbi.”

Nyuma yo kugezwaho iri jambo abaturage bari bateraniye mu murenge wa Rukumberi aho baganirizwaga gahunda zitandukanye z’iterambere ndetse n’izi imiyoborere myiza kuri uyu wa 25/02/2013, bahise bakoma mu mashyi bagaragaza ibyishimo.

Gusa nubwo aya mashyi afite icyo asobanuye nta wigeze ahita agaragaza abadatanga service nziza. Ku biro by’abayobozi usanga hariho nimero n’amafoto byabo kugirango ababagana babe babahamagara igihe bakeneye service banabahe rendez-vous.

Abaturage bishimiye igitekerezo cyo kujya bamenyesha abayobozi ahatangwa serivise mbi nyamara ntawabashije kugira aho agaragaza.
Abaturage bishimiye igitekerezo cyo kujya bamenyesha abayobozi ahatangwa serivise mbi nyamara ntawabashije kugira aho agaragaza.

Uburyo bwo gutanga amakuru ku mitangire ya service hifashishijwe abaturage busa n’ubwatanga umusaruro ariko haracyari ikibazo cyuko umuntu uhawe service mbi usanga atabibwira abakamurenganuye ahubwo akijujuta gusa.

Itsinda rishinzwe kugenzura imitangire ya service mu karere ka Ngoma rizatangira kugenda hirya no hino rigenzura uko imitangire ya service.

Mu igenzura ry’umwaka ushize akarere ka Ngoma kari kaje imbere mu mitangire ya service gahize utundi turere twose nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

guhabwa service nziza ni uburenganzira bwacu niyo mpamvu tudakwiye kwimwa uburenganzira gusa sinabura gushimira utrere tumwe ko nabonye twaramanitse amatangazo ariho numero ushobora guhumagara igihe uhawe service mbi, abo bayobozi nkuko barwanya ruswa bivuye inyuma no mugutanga service mb bajye babahana bihanukiriye nibwo bazumva ko batanga servicembi

Anitha yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

umuco wo kudacecka twahawe service mbi kandi tuyigomba mu banyarwanda nituwucikaho , byinshi bizahinduka, kuko akenshi hari igihe tuba turi responsible wa service mbi twahawe, ngaho kuzigura nibindi twikururira, shyira hanze uwaguhaye service mbi bizatumba mbere nambere atongera ukundi kandi icyo nicyo kingenzi cyera kabaye azanabona ko wamugiriye neza kumunenga, kuko service nziza niyo nyungu yambere.

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka