Ngoma: Abaturage barasabwa gukunda no gukundisha abandi ibikorerwa iwabo

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, arasaba abaturage b’ako Karere gukunda ibikorerwa iwabo, bakanabikundisha abandi bikarenga isoko ry’Akarere bikagera no hanze y’Igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yasabye abaturage gukunda no gukundisha abandi iby'iwabo
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yasabye abaturage gukunda no gukundisha abandi iby’iwabo

Yabibasabye ku wa 27 Kamena 2022, ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, rizamara iminsi itatu muri gahunda y’icyumweru cyo kwibohora cyatangiye ku wa 26 Kamena 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yishimiye ko nyuma y’imyaka ibiri nta murikabikorwa riba kubera icyorezo cya COVID-19, ryongeye kuba ku buryo abikorera bongeye kugaragaza ibikorwa byabo.

Avuga ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa, wo kugaragaza ibyo bakora ariko na buri wese ashobora kwigira ku wundi mu rwego rwo kunoza imikorere.

Gutangiza imurikabikorwa mu gihe hanatangiye icyumweru cyo kwibohora ku nshuro ya 28, ngo ni ukugira ngo abaturage barusheho kwishimira ibimaze kugerwaho.

Umusaruro w'inanasi ukunze kuboneka mu Murenge wa Mugesera bari baje kuwumurika
Umusaruro w’inanasi ukunze kuboneka mu Murenge wa Mugesera bari baje kuwumurika

Muri iyi minsi itatu y’imurikabikorwa ngo hashyizweho uburyo bwo kumenyekanisha ibikorerwa i Ngoma, hakaba hari ikizere ko abantu benshi bazaza kubisura ashishikariza abaturage gukunda ibikorerwa iwabo kurusha iby’ahandi.

Ati “Ubundi baravuga ngo ujya gutera uburezi arabwibanza, tujye tubanza dukunde iby’iwacu hanyuma tubone gukunda iby’ahandi. Dushyire imbere ibikorerwa iwacu kandi duharanire kubiteza imbere, duharanira ko bizarenga amasoko yo ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’Igihugu bikagera no mu mahanga.”

Yasabye buri wese kugenda arata ibyiza yabony, kugira ngo ubutaha abantu benshi baturuka ahandi bajye baza kureba ibikorerwa i Ngoma.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu Karere ka Ngoma, Murayire Protais, yashimye imikoranire n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa, asezeranya ko bazakomeza gukora uko bashoboye bagahindura imibereho y’abagenerwabikorwa.

Herekanywe uburyo ubwatsi bw'amatungo bwafatwa neza bukamara igihe
Herekanywe uburyo ubwatsi bw’amatungo bwafatwa neza bukamara igihe

Iryo murikabikorwa ririmo kubera ku kibuga cya Paruwasi Cathedral ya Kibungo mu Murenge wa Kibungo, ryitabiriwe n’abamurika baturuka mu Mirenge yose igize Akarere, hakaba hibanzwe ku bikorwa by’Ubuhinzi ndetse n’ibyongerera umusaruro w’Ubuhinzi agaciro.

Ni umurikabikorwa ririmo abamurika ibikorwa byabo 32.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka