Ngoma: Abaturage bafite uruhare runini cyane kugirango imiyoborere ibe myiza

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’imiyoborere myiza , tariki 22/01/2013, abaturage bo mu karere ka Ngoma bibukijwe ko bafite uruhare runini mu kwimakaza imiyoborere myiza.

Kugaragaza icyabafasha mu gutera imbere, guhsyira mu bikorwa gahunda za Leta no kugaragaza ibitagenda nibyo abaturage basabweho umuganda mu miyoborere myiza.

Mu gikorwa cyo gutangiza imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma cyatangirijwe mu murenge wa Remera, akagali ka Ndekwe umushyitsi mukuru muri uyu muhango Sendege Norbert wari uhagarariye ministre w’ubuhinzi yavuze ko abaturage batanze umuganda wabo bagafatanya na Leta ariyo miyoborere myiza.

Yagize ati “Hari ikintu mbona abaturage batajya bakunda kumenya, abaturage nibo bafatanyabikorwa b’imena mu miyoborere myiza. Iyo umuturage atanze ibitekerezo niko kugira imiyoborere myiza. Ntago imiyoborere myiza ireba abayobozi gusa.”

Abaturage bagaragaje impungenge z'umuhanda mubi ubuyobozi nabwo bwemera kubakorera ubuvugizi.
Abaturage bagaragaje impungenge z’umuhanda mubi ubuyobozi nabwo bwemera kubakorera ubuvugizi.

Abaturage b’umurenge wa Remera batanze ibitekerezo maze bagaragaza ko bafite imbogamizi ikomeye y’umuhanda mubi cyane utuma imodoka zitahagera ari nyinshi kuko ziba zitinya umuhanda maze bigatuma umusaruro wabo ubahenda.

Umuturage umwe yarahagarutse agira ati “Twebwe nk’abaturage ba Remera agace kahoze kitwa Gasetsa ikibazo dufite ni umuhanda mubi utuma nicyo twejeje tukigurisha duhenzwe kubera umuhanda mubi utuma imodoka zanga kuhaza.”

Muguhabwa igisubizo aba baturage bijejwe ko bagiye gukorerwa ubuvugizi kugirango uwo muhanda bavuga ko ubahuza na Rwamagana ukorwe.

Abenshi mu baturage usanga bumva ko imiyoborere myiza bivuze ubuyobozi gusa maze bo ntibahite babona uruhare rwabo.

Kuba ubuyobozi bumanuka bukegera abaturage ngo bwumve ibibazo bafite ni kimwe mu bigaragaza imiyoborere myiza naho kuba abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa no mu kubishyira mu bikorwa ni imiyoborere ihamye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka