Ngoma: Abaturage 700 bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoreshaga mu materasi

Abaturage 700 batuye umurenge wa Jarama mu karere ka Ngoma barishyuza miliyoni zigera kuri hafi 33 zingana n’amezi arindwi bakoze badahembwa na rwiyemezamirimo, Ntakirutimana Florie ufite campany ECOCAS wabakoreshaga mu materasi y’indinganire.

Ntakirutimana Florien ubusanzwe ngo ahagarariye itorero rya ADEPR mu karere ka Nyarugenge, ikibazo cyatangiye ubwo yishyurwaga n’akarere ka Ngoma igice cya mbere cy’amafaranga ngo yishyure aba bakozi be maze bayashyira kuri konti maze banki ihita yose iyatwara kuko yari ayifitiye ideni.

Aba bakozi bavuga ko bamaze hafi umwaka amaso yaraheze mu kirere bategereje amafaranga yabo. Bavuga ko kandi muri ayo mezi yose bamaze bakora ntacyo babashije kwikorera none ngo bikaba byarabagizeho ingaruka z’ubukene no kubura amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abandi ngo no kubona ibyo kurya ni ikibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Jarama, Hanyurwimfura Egide, yatangaje ko kugera ubu aba baturage bakorewe ubuvugizi ariko ko ikibazo kikiri ingorabahizi kuko aba baturage boherejwe iyo mu nkiko nyuma yo kugirwa inama n’urwego rwa MAJ (Maison d’Access a la Justice).

Yagize ati “Iki kibazo kimaze igihe kandi cyagize ingaruka zitoroshye kuri aba baturage ndetse no kuri gahunda zimwe za Leta zirimo nka mituweri n’izindi usanga ubwitabire bwaragabanutse bitewe nuko bari bizeye kuyishyura muri ayo baheranwe.”

Abakozi bahagaritse gukora amaterasi kubera ko batishyuwe amafaranga bari barakoreye.
Abakozi bahagaritse gukora amaterasi kubera ko batishyuwe amafaranga bari barakoreye.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ibidukikije n’umutungo kamere, Matabaro Mbweki, akaba ari nawe ukurikirana iki kibazo byumwihariko, yatangaje ko uyu rwiyemezamirimo yambuye abakozi be kandi akarere karamwishyuye.

Yakomeje avuga ko akarere kagerageje kumuhamagara ngo asobanure uko byamugendekeye ariko ngo ntiyaza, bityo akarere gafata umwanzuro wuko aba bakozi bakoherezwa mu nkiko bakarega uwo rwiyemezamirimo ari nabyo biri gukorwa ubu.

Ntakirutimana ngo mu kwezi kwa mbere yaje kwizeza akarere ko azishyura aba bakozi bitarenze tariki 31 Mutarama 2014 ntibyubahirizwa none ngo yanataye akazi kuburyo banaseshe amasezerano bari bafitanye yo gukoresha amaterasi y’indinganire kuri hegitari 140 mu murenge wa Jarama.

Isoko ryaseshwe hamaze gukorwa hegitari zigera kuri 40 gusa. Isoko ryose ryari rifite uyu rwiyemezamirimo yaritsindiye ku mafaranga agera kuri miliyoni 110 n’imisago.

Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko mu rwego rwo kurengera abaturage ko bakwamburwa na rwiyemezamirimo hazajya hakorwa amasezerano arimo ko agomba guhabwa amafaranga aruko yamaze kugaragaza fagitire yuko yishyuye abakozi yakoresheje.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka