Ngoma: Abaturage 600 barishyuza miliyoni 33 bambuwe na rwiyemezamirimo
Abaturage 600 bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoreshaga mu materasi bavuga ko yitwa Rev. Pasteur Ntakirutimana Florien wa company ECOCAS, bavuga ko batorohewe n’ubuzima nyuma yo kwamburwa bamukoreye amezi atandatu ntibishyurwe.
Aba baturage barishyuza amafaranga miliyoni 33 bakoreye mu materasi kuva mu kwezi kwa 07/2013 kugera ukwezi kwa mbere 2014 mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwishyuraga neza uyu rwiyemezamirimo ariko ikibazo ngo cyaje kuba kuri compte yatanze yari mu ideni rya banki maze bamwishyura banki igahita iyiyishyura akabura uko yishyura abaturage bamukoreye.
Abambuwe ni abakomoka mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma n’abandi bari bavuye mu turere dutandukanye baje gukora mu materasi. Bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo ubuzima butoroshye kuko batabonye umwanya wo guhinga kuko bizeye ko bazahembwa bakajya bahaha ariko baza kwamburwa.
Biziyaremye Felicien ukomoka mu karere ka Rurindo avuga ko atigeze yishyurwa na rimwe na bagenzi be bityo ko aho acumbitse abayeho nabi yimuka yabuze ayo kwishyura inzu ndetse ko n’umuryango we yaje guhahira byawugizeho ingaruka.
Yagize ati “Ubu mundeba aha ndi mu ideni, aho nacumbitse hose ni ideni ibyo kurya ni ideni birirwa banyirukana mu mazu nabuze ayo kwishyura kandi narakoze amezi agera kuri atanu sinishyurwe, kurya ni ikibazo, kandi ntabwo tuzi aho twajya gushakira uyu mukoresha wacu waduhemukiye”.

Impapuro uyu rwiyemezamirimo yasubije akarere ubwo kasabaga ko bakumvikana mu buryo yakwishyura aba baturage bitarinze kujya mu nkiko, zigaragaza ko Pasteur Ntakirutimana Florien yemeye kwishyura aba baturage ibihumbi 300 buri kwezi ngo kuko yabonye akazi.
Uku kwishyura ariko ntibwanyuze akarere kuko kugirango hishyurwe abaturage bagera kuri 600 bishyuza miliyoni 33 buri muturage yajya yishyurwa amafaranga 500 buri kwezi.
Ubwo iki kibazo cyagaragazwaga mu kwezi kw’imiyoborere, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yavuze ko bafatiriye amafaranga ya garanti y’uyu rwiyemezamirimo yari muri banki ubu hakaba harimo kwiga uko yaba ahawe bamwe mu baturage ndetse akarere kakanabafasha kuba bakwerekeza mu nkiko bagafashwa kwishyurizwa amafaranga bakoreye.
Kubera ibi bibazo byabaye ngombwa ko akarere ka Ngoma gasesa amasezerano na rwiyemezamirimo P. Ntakirutimana Florien kubera ko yambuye abo yakoresheje mu materasi.
Ntakirutimana abaye rwiyemezamirimo wa kabili wambuye abo yakoresheje mu karere ka Ngoma kuko hari undi witwa Ruhumuriza Theobard uhagarariye company Elite General Contractors Ltd (EGC), nawe yambuye abakozi 250 yakoresheje mu kwagura isoko rikuru rya Ngoma (Kibungo) ndetse ahita ata imirimo yo kubaka itarangiye.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|