Ngoma: Abarokotse Jenoside n’abayikoze bagasaba imbabazi barashima aho bageze mu bwiyunge
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ndetse n’imiryango y’abayikoze bagasaba imbabazi bagafungurwa, nyuma yo gutuzwa mu mudugudu umwe, barashima intambwe bamaze kugeraho mu kwiteza imbere bafatanije babikesha ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu mudugudu witiriwe uw’ubumwe n’ubwiyunge urimo amazu 60 yubatswe ku bufatanye n’umuryango “prison fellowship Rwanda” ari mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’abayikoze bemeye icyaha bagasaba imbabazi batujwe muri uyu mudugudu, kuwa 24/11/2014 hatahwa ku mugaragaro aya mazu, abayatuyemo bavuze nyuma yo guturana no gusaba imbabazi ku bahemutse bagakora jenoside, ubu bashyize imbere imishinga ibateza imbere bose bafatanije kuko bababariye abandi bakababarirwa.
Ingabire Adéline warokotse jenoside yagize ati “Ndashima Imana ko mbanye neza n’abankoreye ibibi, turaturanye iyo ndwaye barandwaza, turasangira tujya mu murima tugahinga tukaganira”.
Hakizamungu Manassé umwe bakoze jenoside bakirega bagasaba imbabazi, ashima umuryango prison fellowship Rwanda wabatuje hamwe n’abo bahemukiye kugira ngo biyunge by’ukuri.
Yagize ati “Turashima cyane uyu muryango kuko wadutuje nabo twahemukiye tubanye neza turafatanya gusa mbona ikintu bita gukora aricyo twashyira imbere”.

Bishop John Rucyahana, umwe mubagize inama y’ubutegetsi ya prison fellowship Rwanda atangaza ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kunga abanyarwanda harimo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’imiryango yabayigizemo uruhare kandi bakagira ibikorwa bibahuza byabateza imbere.
Yagize ati “ikigamijwe ni ukugira ngo abantu bashobore kubana ariko banabone igihe cyo kuvugana, bagire igihe basangira ubuzima n’ubumwe n’ubwiyunge. Ni ubuzima abanyarwanda bagomba gusangira si amazu gusa ahubwo hari n’imirima bahinga bagahingira hamwe, bafite inkoko bororera hamwe”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Habyarima Jean Baptiste, atangaza ko kubona iyi miryango ibanye neza biragaragaraza ko ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bukomeje gushinga imizi.
“Ibi ni intambwe ikomeye igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bugenda bushinga imizi mu banyarwanda. Ibi ni ibintu bifatika bigaragaza ko koko abantu biyunze. Iyo abantu bakorera umushinga hamwe bagaturana bagasengera hamwe iki ni ikimenyetso cy’ubwiyunge mu banyarwanda,” Dr Habyarimana.
Nyuma y’uko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gushishikariza abanyarwanda bahemutse bakijandika muri jeoside kwirega bagasaba imbabazi hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge.
Iki gikorwa cyo kwiyunga abahemutse basaba imbabazi abo bahemukiye cyagejeje abanyarwanda ku ntambwe ishimishije, kuko kugera ubu ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa bugaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge buri ku kigero cyiza ari nabyo bituma iterambere ryihuta mu Rwanda.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|