Ngoma: Abarokotse Jenoside batishoboye 44 bashyikirijwe amazu basanirwaga
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 batishoboye barimo n’inshike 44 babaga mu mazu yashaje agiye kubagwaho bashyikirijwe ku mugaragaro amazu yabo nyuma yo kuyasana, ku bufatanye n’inkeragutabara ku nkunga ya leta binyuze mu kigega cyita ku barokotse Jenoside batishoboye (FARG).
Amazu 44 niyo yasanwe muri uyu mwaka mu gihe mu ibarura ryabaye mu mwaka wa 2013 ryagaragaje ko amazu 494 y’abarokotse Jenoside batishoboye yari akeneye gusanwa byihuse.
Mu muhango wo gushyikiriza aya mazu ba nyirayo wabaye kuwa 29/01/2015, ubuyobozi bwa FARG bwemeje ko akomeye kandi ko adasondetse nk’uko byakundaga kugaragara igihe yubakwaga na ba rwiyemezamirimo bakayasondeka bashakamo indonke.

Emmanuel Munyangondo, umuyobozi w’igenamigambi muri FARG yagize ati “Kuba aya mazu yarubatswe ku bufatanye n’inkeragutabara ni icyemezo cyavuye mu buyobozi bukuru bw’igihugu, kuko inkeragutabara nk’abantu bahagaritse Jenoside bakiri mu kazi, ubu kubakira abanyarwanda barokoye babikoze badateze inyungu ahubwo ku bwitange. Ntagusondeka no gushaka indonke”.
Abasaniwe amazu nabo bashima cyane leta ko yabakuye habi mu bwihebe barimo amazu agiye kubagwa hejuru none bakaba bubakiwe amazu akomeye meza.

Mukamushaka Ephrasie, umukecuru w’inshike w’imyaka 83 utuye mu Mudugudu wa Kibimba, Umurenge wa Gashanda, akimara gushyikirizwa ku mugaragaro iyo nzu yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse asabana n’urubyiruko mu mbyino.
Yagize ati “Ndashimiye Imana namwe kandi bayobozi, ubundi iyi nzu nayibagamo ari icyondo gisukuma yenda kugwa nkabitura Imana naho yari yaguye yashize. Abaturanyi bari banshyiriyeho agataka ka kabiri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence yasabye abasaniwe amazu kuyitaho kugira ngo atangirika, anavuga ko amazu akenewe gusana akiri menshi ariko ko akarere gakomeje gukora ubuvugizi yaba ku bafatanyabikorwa b’akarere ndetse no ku bantu kugiti cyabo nk’uko bari batangiye kubikora ngo babe bagira uruhare muri icyo gikorwa cyo gusana amazu ameze nabi y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Mu mazu 44 yatashywe nyuma yo gusanwa 32 yarasanwe ndetse andi 10 byagaragaye ko kubera kwangirika cyane gusana bitashobokaga bituma asenwa atangirwa kubakwa bundi bushya. Iki gikorwa cyose cyatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 194 n’ibihumbi 457 n’amafaranga 716 (194,457,716 RwF).
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dushimiye abateye inkunga iki gikorwa cyo kubakira aba batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994