Ngoma: Abanyarwanda 21 birukanwe muri Tanzania bahujwe n’imiryango yabo

Abanyarwanda 21 baherutse kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania, kuri uyu wa 20/08/2013 bagejejwe mu karere ka Ngoma muri gahunda yo kubahuza n’imiryango yabo.

Mu karere ka Ngoma hari hazanwe 25 ariko nyuma yo kugera muri aka karere bane bananirwa kugaragaza neza aho bakomoka mu mirenge bituma basubizwa mu nkambi ya Kiyanza iri mu karere ka Kirehe.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yemeza ko abo Banyarwanda 21 bagejejwe mu mirenge bakomokamo kuri uyu wa 21/08/2013.

Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitandatu baherutse kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania, kubera impamvu zuko batagiraga ibyangombwa byo gutura ku butaka bw’iki gihugu nk’uko bitangazwa n’igihugu cya Tanzania.

Minisiteri yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza mu Rwanda (MIDIMAR) ivuga ko abo Banyarwanda nyuma yo kwambuka umupaka wa Rusumo abafite imiryango yabo mu Rwanda bafashwa kuyigeramo naho abadafite imiryango yabo mu Rwanda ndetse bakaba batanazi aho bakomoka neza bagumizwa mu nkambi iri i Kiyanzi mu karere ka Kirehe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka