Ngoma: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 10 zirenga
Mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma batanze ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 10, ibihumbi 48 n’amafaranga 300.
Ibikoresho byatanzwe tariki 14/10/2012 birimo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, amabati za matelas 32, amakayi n’amakaramu n’ibindi.
Uretse ibi bikoresho kandi abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi banoroje bagenzi babo batishoboye babaha inka 52, ihene 53, inkwavu 24 n’ingurube 10, kugira ngo nabo bazashobore kuzamuka.
Bamwe mu batanze izi nka ndetse n’ibikoresho bitandukanye batangaje ko babikoranye umutima wo gukunda bagenzi babo bashaka ko nabo bazamuka bakava mu bukenye.
Umwe mubagabye inka yagize ati “Iriya nka mpaye Batamuriza ni iyanjye niguriye ndayorora ariko kubera gukunda umuryango FPR ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Republuka Paul Kagame niyo mpamvu nyigabiye Batamuriza ngo atunge umuryango imukamire we twamagane bwaki iwacu.”

Abagabiwe nabo ibyishimo byari byose ndetse banafata ingamba zo kuzifata neza nkuko umwe muri bo yabivuze muri aya magambo agira ati:
“Iyi nka ngabiwe n’umuryango FPR-Inkotanyi izamfasha byinshi mu kwiteza imbere, izatuma ndihira abana mu mashuri, izandinda bwaki impe n’ifumbire kandi najye sinzibagirwa bagenzi banjye bakennye igihe cyose iyi nka izaba imaze kororoka nanjye nzabagabira.”
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Jarama, Sinzahera Mathias, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha bagenzi babo batishoboye kiri mu rwego rw’ibindi bikorwa binyuranye bitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango RPF umaze uvutse.
Muri uyu murenge wa Jarama barishimira byinshi birimo ko politiki nziza yo guhinga igihingwa kimwe ku butaka buhuje yabagezeho kandi yabagiriye akamaro cyane, amashanyarazi barayabonye kandi ari umurenge uri mu gice cy’icyaro.
Ibirori byari byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba FPR ku rwego rw’akarere n’intumwa z’umuryango zaturutse ku rwego rw’igihugu zikuriwe na Senateri Nshunguyinka Francois.
Ubutumwa bagarutseho ni ugukomeza gukangurira abaturage gukora bagatera imbere, bakamenya no kubana neza birinda amacakubiri.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|