Ngoma: Abana basabwe kwirinda uwabajyana aho ababyeyi babo batazi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abana kujya batanga amakuru ku babyeyi babo mu gihe hari abantu babatwara aho ababyeyi batazi, kuko bashobora kubashora mu ngeso mbi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, mu bukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana ndetse no kwishyura ubwisungane mu kwivuza 2023-2024, igikorwa cyateguwe ku bufatanye na Gikuriro Kuri Bose, umushinga wita ku gukura abana mu mirire mibi. Ubu bukanguramba bwatangirijwe mu Murenge wa Sake.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Ngoma bukaba bwasabye abaturage ko bakwiye kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuko adindiza iterambere ryabo banasabwa kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Meya Niyonagira yavuze ko umwana agomba kwitabwaho kuva agisamwa, akarindwa igwingira ahabwa indyo yuzuye.
Yasabye by’umwihariko abana gushishoza igihe cyose umuntu abajyanye aho, batabwiwe n’umubyeyi cyangwa umuntu mukuru, kugira ngo birinde ababashora mu ngeso mbi.
Ati “Abana mwirinde abantu babashuka bakabajyana ahantu ababyeyi banyu batazi, mujye mushishoza kuko abo bantu kenshi baba bashaka kubashora mu ngeso mbi. Ntimukemere kubakurikira mutabanje kumenyesha ababyeyi banyu, cyangwa abandi bantu bakuru mwizeye.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma, SP Benjamin Gashayija, yavuze ko igihe cyose umwana agiye mu muhanda agomba kuba ari kumwe n’umuntu mukuru.
By’umwihariko akaba yasabye abatwara ibinyabiziga, kujya bubaha abanyamaguru igihe bambuka umuhanda, utwaye agahagarara uwambuka akabanza agahita.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|