Ngoma: Abakozi bo mu ngo batanze ibihumbi 200 mu “Agaciro development Fund”

Mu rwego rwo kwihesha agaciro bagahesha n’igihugu banga agasuzuguro k’abaterankunga, abakozi bakora mu ngo bo mu karere ka Ngoma baratangaza ko
batanze ibihumbi 200 mu "Agaciro Development Fund".

Aba bakozi bo mu ngo bibumbiye muri cooperative yitwa KARBAR, batangaza ko nubwo bafite ubushobozi buke bitababuza gushyigikira igitekerezo cyiza.

Umwe yagize ati “Agaciro ni ikintu gikomeye kuko iyo ukabuze urasuzugurwa. Twe tuzi uburyo agasuzuguro baryana niyo mpamvu twatanga ibyo dufite ariko Umunyarwanda akagira agaciro”.

Koperative y’abakozi bo mungo bakorera mu karere ka Ngoma igizwe n’abanyamuryango barenga 200.

Muri rusange, amafaranga yakusanyijwe mu muhango wo gutangiza ikigega “Agaciro Development Fund” mu karere ka Ngoma wabaye kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012 angana na miliyoni 272 n’ibihumbi 815.

Nk’uko abagiye bitanga bakunze kubigarukaho, bose bahurije ku kuvuga ko barambiwe agasuzuguro k’abiyita abagiraneza maze bagashaka gutesha Abanyarwanda agaciro.

Abenshi icyo bahurizagaho bajya gutanga umusanzu wabo bagiraga bati “Nta mpamvu zo guhora dusuzugurwa n’amahanga ngo ntacyo twakigezaho. Twanze agasuzuguro agaciro ni akacu kandi tugomba kukihesha”.

Hari abaturage babiri batanze miliyoni ebyiri umwe umwe ku guti cye.A bandi nabo bagenda bitanga uko bafite.

Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo gutangiza Agaciro Development Fund" mu karere ka Ngoma.
Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo gutangiza Agaciro Development Fund" mu karere ka Ngoma.

Ku ikubitiro abakozi b’akarere ka Ngoma batanze miliyoni 50 hanyuma ibitaro bya Kibungo nabyo bitanga miliyoni 40. Abarimu nabo mu bushobozi bwabo hari aho wasangaga mu murenge umwe bemeye miliyoni eshanu.

Uyu muhango wabanjije gusa nurogorwa n’imvura yaramutse igwa, ariko abaturage bahitamo kuyizamo bajya gushyigikira ikigega kizabateza imbere bivuye mu mbaraga zabo ntagutegereza amahanga.

Abatangaga uyu musanzu bavuze ko bitarangiriye aho ahubwo ko ari inkunga izakomeza.
Umubyeyi witwa Kagoyire Zubeda yagize ati “Tugomba kugira ishyaka ryo kuzamura igihugu cyacu dukoresha imbaraga zacu. Natwe abagore ntitwatangwa kuko twahawe ijambo”.

Mu rwego rwo kurohereza abayazanye no kurushaho gushyira ibintu mu mucyo, muri uyu muhango hari umukozi wa banki ya Kigali yahakoreraga aho wamaraga kuvuga amafaranga utanze ugahita uyishyura bakaguha Bordereau ukayitahana.

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yishimiye iki gikorwa maze avuga ko akarere ka Ngoma ubu ariko ka mbere mu gutanga umusanzu mwinshi mu turere tumaze gukusanya inkunga yatwo.

Yashimye ubwitange n’ubwitabire bw’abaturage maze avuga ko umurava Abanyarwanda bafite no gukunda igihugu bizatuma vision 2020 igerwaho mbere ya 2020 nkuko byateganyijwe.

Akarere ka Ngoma kabaye akarere ka gatatu mu gutangiza gahunda y’ikigega “Agaciro development fund” mu ntara y’uburasirazuba nyuma ta Rwamagana yakusanije miliyoni 72 na Kirehe yakusanije miliyoni 180.

Ikigega “Agaciro development fund” kigamije kwihutisha iterambere Abanyarwanda babigizemo uruhare. Aya mafaranga atangwa ku bushake uko umuntu abishoboye.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

kuri titre mwibeshye mwandika ko hatanzwe ibihumbi 200 aho kuba miliyoni 200

ggwd yanditse ku itariki ya: 31-08-2012  →  Musubize

Ibi byakozwe niri shyirahamwe ntatinya kuvuga ko ari rito,n’umusaruro wubuyobozi bwiza dufite,aho buri muturage yunva neza uruhare rwe mukubaka Igihugu cye,n’intambwe ikomeye dukwiye kwishimira,imyunvire yacu yarazamutse kuburyo bushimishije.tuzagera kuri byinshi.

John Gahigiro yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka