Ngoma: Abahawe service mbi bagize uruhare mu kuzirwanya batanga amakuru zacika
Guhabwa service mbi umuntu agaceceka no kudaharanira uburenganzira bwe no kudatanga amakuru ku babishinzwe kugira ngo utanze service mbi akurikiranwe, ni kimwe mu bituma hari ahantu hakirangwa serivisi mbi mu Rwanda.
Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama yo gusuzuma ibyavuye muri komisiyo yari yashyizweho ngo igenzure imitangire ya service mu karere ka Ngoma, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013.
Umuyobozi wungrije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Providence Kirenga, yavuze ko bibabaje kuba umuntu yahabwa serivisi mbi akicecekera nyamara ku nzu z’ahatangirwa service hariho numero wahamagara utakiriwe neza.

Uku kudafatanya ku mpande zombi kugira ngo ingeso yo gutanga serivisi mbi icike basanze ariyo ntandaro yo kudacika. Ikindi cyagaragajwe ko kikiri imbogamizi kuruhande rw’abahabwa service mbi ntibagire umwete wo kurwanya uwo muco ni ku bagenzi.
Hatanzwe ingero z’abashoferi batwara abantu bitaba amaterefone cyangwa bihuta cyane, police yafata umushoferi ugasanga babaye abambere mu kumurengera.
Kirenga yatangaje ko muri rusange imitangire ya serivisi muri aka karere basanze atari mibi ariko ngo hari byinshi byo kunoza. Ati: ”Ntago navuga ko ibintu bimeze nabi ariko nanone si ijan ku ijana kandi imitangire ya service igomba kuba 100%.”
Hamwe mu hanenzwe kudatanga serivisi nziza ni mu ma kompanyi atwara abantu akorera mu karere ka Ngoma, aho basanze barwanira abagenzi bityo bikabangamira umugenzi.
Gutanga serivisi nziza ni ikintu cyahagurukiwe mu Rwanda aho cyagizwe itegeko utanze serivisi mbi akaba ahanwa, nk’uko umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma yakomeje abisobanura.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|