Ngoma: Abahawe amazu nyuma yo kwimurwa mu manegeka barasabwa kuyitaho
Abubakiwe mu mudugudu wa Gitobe mu kagali ka Muhurire umurenge wa Rurenge akarere ka Ngoma barasabwa kwita ku mazu bahawe, bayagirira isuku kugirango bayabungabunge ntazabasenyukireho.
Muri uyu mudugudu hatujwe abantu bakuwe mu manegeka maze bubakirwa amazu aho kugera ubu agera kuri arindwi yamaze kwangirika cyane akeneye gusanwa.
Amazu yangiritse kubera kutitabwaho abayatuyemo bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kuyakurungira no gushyiraho igishonyi ngo bayabungabunge.
Kuri uyu wa 07/11/2014 bamwe mu batuye uyu mudugudu, abakozi mu karere ka Ngoma, abayobozi b’ibigo bikorera muri Ngoma, bakoze umuganda wo gukurungira no gutera igishahuro kuri amwe muri aya mazu yari atangiye kwangirika.

Mukasingirankabo utuye muri uyu mudugudu avuga ko abatita ku mazu yabo babiterwa no kugira intege nke no kubura ubushobozi kuko akenshi inzu zangiritse ari izabasaza ndetse n’abakecuru batishoboye.
Gusa nawe yemera ko buri wese yakagize uruhare mu kwita ku mazu bahawe kuko iyo batayakoze akabagwaho aribo bahura n’ibibazo nkuko hari bamwe mu baturanyi be muri uyu mudugudu avuga ko byabagizeho ingaruka.
Yagize ati “Oya akwiye gufata umwanya akazana igishonyi agashyiraho kimwe n’abandi kuko igishonyi ntago kigurwa, ariko nanone hari ababiterwa n’ubukene kuko ufite uko ugira ntiwakishimira ko abantu baza bakurebera mu buriri yarasenyutse nkuriya.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, avuga ko muri uyu mudugudu habarizwa amazu arindwi akeneye gusanwa kuburyo bwihuse, gusa na none avuga ko hari n’abagize uburangare bwo kutita ku mazu bubakiwe akangirika bakeneye kwibutswa.
Yagize ati “Abatishoboye bagiye guhabwa umuganda abishoboye batita ku mazu yabo bazibutswa. Uru ni urugero twabahaye dukora umuganda twifashishije igitaka n’igishonyi, tubereke ko nta kiguzi gihanitse bisaba kuko ibitaka ntago bigurwa, gukurungira nta mafaranga bisaba uretse igitaka”.
Mu cyumweru cyahariwe isuku mu karere ka Ngoma hari gukangurirwa isuku mu baturage bose batuye akarere ka Ngoma, ahibandwa ku isuku yaho abantu batuye ndetse n’isuku yibyo kurya ndetse niyo ku mubili wabo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aya mazu bahawe bayafate neza maze azabagirire akamoro uko imyaka izasimburana