Ngoma: Abagore barasaba ko ikiruhuko cyo kubyara cyasubira ku mezi atatu
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Ngoma bakorera Leta barasaba ko itegeko rigenera umugore wabyaye ikiruhuko ryasubira ku mezi atatu aho kuguma ku kwezi kumwe n’igice.
Aba bagore bavuga ko hari abahura n’ingaruka z’uburwayi iyo bahise basubira mu kazi nyuma y’ukwezi kumwe n’igice bitewe n’akazi baba bakora.
Uwitwa Josianne ukora akazi k’ubwarimu avuga ko ubwo yabyaraga agasubira mu kazi nyuma y’ukwezi kumwe n’igice byamugizeho ingaruka ndetse bigatuma asubira kwivuza kwa muganga.
Yagize ati “Njyewe guhita nsubira mu kazi byanteje ibibazo kuko byandwaje umugongo kubera kwirirwa mpagaze nigisha kandi umugongo ukaba wari utarakomera byangizeho ingaruka binsaba kujya kwa muganga. Bishoboka rwose bareba inyungu z’ababyeyi bigasubira ku mezi atatu”.
Ababandi bagore twaganiriye bavuga ko iyo barebye basanga igihe cyashyizweho ari gito cyane ko umubyeyi aba atarakira kuburyo yasubira mu kazi bityo bagasaba ko byasubira ku mezi atatu nkuko byahoze mbere niba bishoboka.
Uretse ingaruka ku babyeyi, umwana umaze ukwezi kumwe n’igice aba akiri muto cyane kuburyo atasigirwa umukozi ngo amurere wenyine.
Hirya no hino ibi byifuzo usanga bitangwa ndetse no mu nama y’umushyikirano hari umwe mu babyeyi wabajije iki kibazo asaba ko iryo tegeko ryasubira ku mezi atatu nka mbere kuko babona ribangamiye umwana na nyina.
Ibyo itegeko riteganya
Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta riteganya ko umugore wabyaye afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru cumi na bibiri (12) bikurikirana, birimo nibura bibiri (2) ashobora gufata mbere yo kubyara.
Umugore ushaka kujya mu kiruhuko cyo kubyara agomba guha umuyobozi ubifitiye ububasha icyemezo cya muganga wemewe na Leta kigaragaza itariki ashobora kubyariraho, mbere yo gutangira ikiruhuko cyo kubyara, cyangwa itariki nyayo yabyariyeho akimara kubyara.
Umugore wabyaye afite uburenganzira ku mushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu (6) bya mbere by’ikiruhuko cyo kubyara. Mu byumweru bitandatu (6) bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara, umugore ashobora kugaruka ku kazi ke akabona umushahara we wose, iyo bitabaye ibyo, agira uburenganzira bungana na makumyabiri ku ijana (20%) ku mushahara we.
Ikiruhuko cy’inyongera mu gihe habaye ingorane
Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mugore wabyaye cyangwa ku mwana yabyaye bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umuyobozi ubifitiye ububasha aha umugore wabyaye ikiruhuko cy’inyongera kitarengeje ukwezi kumwe (1) kandi gihemberwa ijana ku ijana (100%).
Ikiruhuko cy’inyongera cy’iminsi makumyabiri (20) y’ukwezi yiyongera ku biruhuko by’ingoboka gihabwa se w’umwana iyo nyina w’umwana apfuye abyara agasiga uruhinja.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|