Ngoma: 97% by’abaturage bashima uruhare rwabo mu itegurwa ry’imihigo

Abaturage batuye akarere ka Ngoma bari ku kigereranyo cya 97% bemeza ko bishimira uruhare rwabo bagira mu itegurwa ry’imihigo; nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 3013.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu bice 9 birimo ubuhinzi, ubuzima, imiyoborere n’ibindi, icyagaragaye nuko hari ibyo abaturage bashima cyane ndetse n’ibyo banenga bikomeye kuko hari service bavugaga ko bashimiye ku kigereranyo kigera kuri 1,6%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twose tw’igihugu ariko ubwamuritswe muri utu turere tubiri twa Ngoma na Kirehe kuri uyu wa 14/05/2014 bwibanze ku bwakorewe mu ntara yose y’Iburasirazuba.

Kamazi Lucien umwe mu bari bitabiriye iyi nama akaba n’umuyobozi w’akagali ko mu karere ka Ngoma ubwo yavuganaga n’itangazamakuru nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye muri ubu bushakashatsi, yavuze ko yishimira ibyavuye mu bushakashatsi kuko bitumye bamenya uko abaturage babona serivese babaha.

Yagize ati “Ibi biraduha isomo ryo gushyiramo ingufu mu kurushaho gutanga service nziza nko mu itegurwa ry’imihigo babigiramo ururhare kuko imihigo itangirira mu ngo, izamuka mu mu mudugudu, mu kagali kugera ku karere abaturage babigiramo uruhare.”

Abamurikiwe ubu bushakashatsi banyuzwe n'ibyabuvuyemo nubwo bwakozwe ntawe ubizi muri bo.
Abamurikiwe ubu bushakashatsi banyuzwe n’ibyabuvuyemo nubwo bwakozwe ntawe ubizi muri bo.

Jean Paul Munyandamutsa waje ahagarariye ikigo RGB cyakoze ubu bushakashatsi yavuze ko muri rusange ababugejejweho bose babushimye bavuga ko babwemera.

Yakomeje avuga ko nk’ikigo gifatanya na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ubu bushakashatsi buzafasha mu kugira inama abayobozi mu turere tw’aho basanze bitagenda neza mu kurushaho guteza imbere imiyoborere myiza no gutanga service nziza abaturage bishimira.

Yagize ati “Ubushakashatsi bugaragaza ibyo umuntu atakwibonera, biba rero biruta ibyo dutekereza ko ari ukuri kandi wenda atari ukuri. Tubuha agaciro kanini cyane kuko nk’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere dufite inshingano zo gukoresha ibyavuye mu bushakashatsi kwereka abayobozi ibibazo baba bafite bagomba gukemura.”

Nubwo abaturage bashimagiza ko bagize uruhare mu gutegura imihigo hari aho usanga mu ntara y’Iburasirazuba hari aho abaturage batishimiye imitangire ya service zimwe na zimwe kugera aho bazishimiye ku kigereranyo cya 1,6%.

Muri izo hari service za EWSA abaturage bavuze ko bishimiye servise zayo kuri 6,0% mu gihe akarere ka mbere abaturage bishimiye izi service ku kigereranyo cya 37,7%.

Mu bijyanye n’itegurwa ry’ingengo y’imari, mu karere ka Kirehe ari nako ka mbere mu baturage bavuga ko bishimiye uruhare rwabo mu gutegura ingengo y’imari kuri 47,3% mu gihe akarere ka Bugesera kaje gahuruka kuri iyi ngingo abagatuye bo babyishimiye kuri 7,3 %.

Abayobozi ngo batunguwe n’ubu bushakashatsi ubwo babugezwagaho bwa mbere bari mu mushyikirano kuko ngo bwakozwe abayobozi mu turere batabizi mu rwego rwo kugirango bube bwizeye ko nta muturage wagize ibyo avuga kuko hari umuyobozi wabimubwiye.

Akarere ka Ngoma n’aka Kirehe twaraje mu turere tune mu gihugu abaturage batwo bagaragaje ko bishimiye servise zitandukanye bahabwa n’ubuyobozi ku kigereranyo kiri hejuru ya 85%.

Ubu bushakashatsi ngo buzajya buba buri mwaka maze bugaragaze uko abaturage babona bimwe mu byo ubuyobozi bubakorera.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka