Ngoma: 36 batishoboye bashyikirijwe inzu zo kubamo
Abaturage 36 batishoboye batagira amacumbi, mu Murenge wa Rukira, bashyikirijwe amazu yo kubamo n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku hagamijwe kubatuza neza no kuzamura imibereho yabo.
Izi nzu zikaba zarubatswe ku bufatanye bw’Akarere, Umurenge ndetse n’uruhare rw’abaturage binyuze mu miganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye abaturage kuri icyo gikorwa cyiza.
Yagize ati “Abaturage turabashimira uruhare mwagize, mwigomwe byinshi mwemera gufasha bagenzi banyu kubona amacumbi, ni byiza kandi ibikorwa nk’ibi mubikomeze, mufashe ubuyobozi gukemura bimwe mu bibazo mufite cyane ibi by’amacumbi ku batishoboye ndetse n’ibindi.”
Yavuze ko ikifuzo cy’ubuyobozi ari uko abaturage bose batura ahantu heza kandi mu mazu meza abaha umutekano kandi bakagira n’imibereho myiza ariko bitagerwaho hatabayeho uruhare rw’abaturage.
Yabasabye gufasha no mu bindi bikibangamiye imibereho myiza harimo abadafite ubwiherero, imirire mibi mu bana, anabashishikariza gushaka abana bose batari ku mashuri bakabasubizayo.
Ikindi yabasabye kugira isuku y’aho batuye, ku mubiri ndetse no mu bana babo kugira ngo hirindwe indwara zikomoka ku isuku nke.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye ubuyobozi kuko ngo buhora bwifuza ko bagira imibereho myiza ariko by’umwihariko ashima abaturage ku mwanya bigomwe bakabaha umusanzu wo kububakira.
Yavuze ko n’ubwo benshi bageze mu zabukuru badafite imbaraga z’umubiri ariko inzu bahawe bazazifata neza haba ku isuku no kugira ngo zidasenyuka zikiri nshya.
Izi nzu zashyikirijwe abaturage imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,100,000.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, Akarere ka Ngoma kiyemeje kubakira abatishoboye inzu zo kubamo 110, kugeza ubu 80 bakaba bamaze kuzishyikirizwa abandi nabo bakaba bagomba kuzibona mu minsi ya vuba kuko zirimo kubakwa.
Ohereza igitekerezo
|