Ngo uyu mwaka uzarangira ubwisungane bageze kuri 80%
Abayobozi b’Imirenge n’Utugari muri Rusizi na Nyamasheke, biyemeje ko uyu mwaka urangira bageze nibura kuri 80% mu bwisungane mu kwivuza.
Ibi bakaba babitangaje mu nama yabahuje n’abayobozi ku rwego rw’Intara y’uburengerazuba, kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2015 mu karere ka Nyamasheke.

Ibi bikaba bije nyuma y’uko bigaragariye ko iyi ntara ikiri inyuma cyane mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza ikaba igeze kuri 74% mu gihe hari imirenge ikiri kuri 50%.
Nyuma yo kubagira inama no kugaya abagifite imibare iri hasi mu bwisungane mu kwivuza Mutiwele de sante, Mukandasira Cartas, guverineri w’intera y’uburengezuba, yasabye ko mu kwezi kwa mbere uturere twa Rusizi na Nyamasheke, tugomba kuba tugeze ku 100%, mu gihe uyu mwaka ugomba kurangira bageze kuri 80%.

Yagize ati “Nta kibura ngo abaturage bacu bose babe bafite ubwisungane mu kwivuza, bisaba ubuyobozi kubikora babishyizeho umutima, abakijenjetse hari uburyo buzakurikizwa mu kubakura mu myanya cyangwa se bahindurirwe imirimo, turifuza ko mu kwezi kwa mbere abaturage bose bakwiye kuba bari mu bwisungane mu kwivuza”.
Abayobozi b’Utugari n’imirenge bagaragaje ko habayemo kurangara ntibakore ubukangurambaga bugombwa bavuga ko bagiye kuzamura ijanisha mu bwisungane mu kwivuza, gusa bagaragaza ko hari aho bafite abaturage bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza mu yindi mirenge cyangwa se abakene batangirwa ubwisungane bakaba ari benshi bose ntibabashe kububona uko bigomba.

Umwe yagize ati “Umubare w’abakene bahabwa Mitiweli wabaye munini bose ntibayibona ndetse ubundi ugasanga ahari abaturage bacu batanga imisanzu ahandi, ibyo byose byaratudindije ariko nyuma y’inama twagiriwe mu kwezi k’ukuboza turaba nibura tugeze kuri 80%”.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’intara barimo abakuru ba polisi n’igisirikare,Gen. Mubarack Muganga ukuriye igisirikare mu burengerazuba, akaba yibukije aba bayobozi ko uko bayobora neza abaturage bituma na bo babiyumvamo kandi bagafatanya mu kwesa imihigo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|