Ngo mu kwezi ahomba miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe

Dufitumukiza Elias ufite uruganda rutunganya umuceri rwitwa “Ruhuha Kundumurimo Ltd” ruri mu karere ka Bugesera aratangaza ko ku kwezi ahomba amafaranga arenga miliyoni eshatu kubera uruganda rwe rwafunzwe.

Uru ruganda rwafunzwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) muri gahunda iyi minisiteri ifite yo kureba niba umuceri wa mbere izo nganda zisohora ufite ubushobozi bwo guhangana n’undi uturuka mu bihugu byo hanze.

Ngo hari inganda zisohora umuceri wa mbere ariko utari mwiza. Mu gihugu hose hari inganda z’umuceri zigera ku 10 kubera iyo gahunda; nk’uko bisobanurwa na Minisitiri wa MINICOM, Francois Kanimba.

MINICOM yashyizeho itsinda rifite ibikoresho bigezweho rigiye kuzenguruka muri izo nganda risuzuma niba zuzuje ibisabwa mu byumweru bibiri rikaba ryarangije gutanga umwanzuro, abo bazasanga bujuje ibisabwa bagahita bakomorerwa.

Dufitumukiza Elias yerekana umusaruro uruganda rwe rwatunganyaga.
Dufitumukiza Elias yerekana umusaruro uruganda rwe rwatunganyaga.

Mu gihe ibyo bitararangira ariko, Dufitumukiza, nyiri uruganda “Ruhuha Kundumurimo Ltd” yifuza ko bamudohorera agatunganya toni zisaga 400 ziri mu bubiko kuko zirimo kwangirika bikamuteza igihombo kiknini.

Ku munsi urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gutonora hagati ya toni 15 na 17 z’umuceri, rugatunganya umuceri uri mu byiciro bibiri.

Guhagaragara k’uru ruganda byagize ingaruka ku baturage kuko bajyaga babona aho batunganyiriza umusaruro wabo byoroshye, ndetse bakabona ibiryo by’amatungo ndetse rwari rwaratanze akazi ku bantu barenga 20 bahatuye.

Ikindi nuko abahinzi b’umuceri babajwe cyane n’ifungwa ry’urwo ruganda kuko rwari hafi yabo kandi rwabaguriraga ku giciro cyiza. Uru ruganda rwahaga abahinzi amafaranga 300 ku kilo cy’umuceri udatonoye mu gihe aho bagurisha ubu babaha amafaranga 273 kandi ari kure; nk’uko bitangazwa n’uwitwa Mukarusagara Veneranda.

Kuri ubu abahinzi baracyagononwa kugemura umusaruro wabo mu ruganda rwa Mayange kuko bavuga ko rubahenda mu gihe bategereje ko uruganda rwa Ruhuha rukomorerwa rukongera gukora maze bakagenura yo kuko rubahera ku giciro cyiza.

Gufunga uruganda “Ruhuha Kundumurimo Ltd” kandi byatangiye kugira ingaruka ku bahinzi kuko bongeye kujya basekura umuceri mw’isekuru kandi byaraciwe.

Umusaruro urimo kwangirikira mu bubiko bw'uruganda.
Umusaruro urimo kwangirikira mu bubiko bw’uruganda.

Nyiri uruganda “Ruhuha Kundumurimo Ltd” avuga ko ibaruwa yabonye tariki 11/01/2013 yashyizweho umukono na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yamusabaga kumuha lisiti y’imashini akoresha n’igihugu zakorewemo, kwerekana umusaruro uruganda rutanga ku muceri nomero ya mbere ku biro ijana by’umuceri udatonoye ndetse no kwerekana lisite y’amakoperative nkorana nayo .

Ati “natangajwe no kumva bongera ku bimbaza kandi nari nabibashubije muri raporo y’ikigo cy’ubuziranenge cyakoze nanjye ndayibaha, yakozwe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize”.

Ngo mu gihe yiteguraga gusubiza ibi byose yasabwaga yatunguwe no kubona bamufungiye uruganda kandi atarabasubiza.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ewana ntibyoroshye gusa ugomba kwigomwa akantu kuko amatama masa adasaba uburenganzira. Ibintu byarahindutse.

kadogo yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

Ariko ntitukitiranye ibintu guhanga umurimo ntibivuga kunyuranya na standard niba arengana nakore ibyo asabwa kwerekana kuko inganda z umuceri zirahari zikora neza

yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

ese ko batubwira ngo twihangire imirimo ubu ibi n’ibiki batangiye kandi?

Njye ntuye i Bugarama hari undi wafungiwe uruganda nk’uyu mugabo, ariko iyo urebye usanga harimo akarengane kuko mbere y’uko batangira yaba RBS, MINICOM ndetse RDB babahaye ibyangombwa byo gukora banasuzuma umusaruro wa ariko nyuma barabafungira.
None ubwo se ntibashaka kubasubiza ku isuka, bagiye kubateza igihombo kandi ataribo bakikururiye.
Bakwiye gutabarwa kuko barababaje.

kabanda yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

Ntibyumvikana uburyo yabonye ibaruwa yo kuwa 11/01/2013 kandi icyo kitaragera. Nibamuhe igihe ashake imashini zo gutonora umuceri mwiza ariko atahomba ndetse n’abaturage baho batongera gusubira ku isekuru.

yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

None se mwebwe ko mwafotoye imifuka gusa, ntimutwereke imishani kandi arizo Ministere ifiteho ikibazo.Zizafungwa byo rwose, amabwiriza ya MINISTERI Y’UBUCURUZI ARASOBANUTSE.

SEBAHINZI yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

aha jye ndumva bitumvikana neza nonese niba baramufungiye mbere yuko abasubiza nuko nubundi icyo bashakabo arukumuhagarika tout simplement cga wabona hari ikindi kibiri inyuma ibyubu mbona biguruka nta mababa.
Mugabo ushishoze ubimenye ndetse niba nta na akantu utanga ibukuru ubikore wemere ucinye inkoro ntakundi.

mugisha yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka