Ngo imihigo ntiyakweswa mu muryango hari amakimbirane
Abaturage bo mu murenge wa Rwimbogo, bavuga ko imihigo yo mu miryango ari ingenzi mu iterambere ry’ingo zabo.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha imihigo ihereye mu muryango, ngo iyi mihigo ariko ntiyagerwaho mu gihe mu muryango harimo amakimbirane.

Ruhumuriza Ildephonse atuye mu kagari ka Rwikiniro agira ati:” Iyo muri mu mutekano mufite amahoro hagati n’uwo mwashakanye nta kabuza mugera ku iterambere mwifuza, imihigo mwihaye ikajya mbere, ariko iyo mufitanye amakimbirane biba ari inzitizi.”
N’ubwo aba baturage bamaze kumenya uruhare rw’imihigo mu iterambere ry’umuryango, hari abandi bavuga ko ubushobozi buke bafite no kutagira aho bahinga ari byo bituma batagira uruhare mu mihigo ihereye mu rugo.
Kuri iyi mbogamizi y’abavuga ko nta bushobozi bafite, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Munyaburanga Joseph, avuga ko mu rwego rwo kongerera ubushobozi abatishoboye hari imirimo iteganyijwe bazajya bahabwa mu rwego rwo kubongerera ubushobozi ngo nabo bagire intambwe batera mu bijyanye no kwesa imihigo.
Ati:” Icyo dukora ni ukwigisa abaturage umurimo kugira ngo babashe gukora, ubu dufite gahunda yo guhanga imirimo kugira ngo abatishoboye babashe kugira amafaranga macye binjiza, bityo nabo babashe guteza imbere imiryango yabo n’imihigo bihaye babashe kuyesa.”
Gahunda y’imihigo ni ingenzi mu guteza igihugu imbere, nk’uko bigaragazwa n’intambwe y’iterambere n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, iyi gahunda y’imihigo ikaba irushaho kugirira abaturage akamaro iyo itangiriye mu muryango kandi abawugize bakumvikana ku buryo bwo kuyesa.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|