Ngo hari abarwanyi bava muri FDLR bagashyirwa mu gisirikare cya Kongo

Ubwo abarwanyi 9 bavuye muri FDLR batahaga mu Rwanda taliki 13/6/2014 umwe yatangarije Kigali Today ko nubwo Abanyarwanda bari muri FDLR bitandukanya nayo bacyurwa mu Rwanda ngo Abanyecongo bari muri FDLR bahita bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.

Nubwo abantu benshi bazi ko muri FDLR harimo Abanyarwanda gusa, Sgt Baziramwabo Ramazhan avuga ko muri FDLR harimo n’Abanyekongo benshi kandi barimo kuyivamo bagashyirwa mu gisirikare cya Kongo FARDC kuburyo niyo haba gusenyuka kwa FDLR ngo ibikorwa byayo bizakomereza mu gisirikare cya Kongo.

Baziramwabo Ramazhan wari ufite ipeti rya Sergent avuga ko yari asanzwe akorera muri Sanctus igice cya gisirikare gishinzwe kurinda ubuyobozi bwa Segiteri y’Apolo ikorera ahitwa mu Cyahi muri Ructhuro.

Umuyobozi wa Segiteri Apolo ni Br.Gen Omega Nzeli Israel amazina y’ukuri ni Ntawunguka Pacifique wungirijwe na Col Gakwerere ndetse akaba ariwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, mu mwaka wa 2012 ngo niwe wari uyoboye ibitero bya FDLR byagabwe mu Rwanda mu karere ka Rubavu na Musanze.

Baziramwabo Ramazhan uri inyuma y'umugore akaba uwa kabiri uvuye iburyo.
Baziramwabo Ramazhan uri inyuma y’umugore akaba uwa kabiri uvuye iburyo.

Baziramwabo Ramazhan avuga ko nubwo hari amakuru avuga ko FDLR iri gushyira intwaro hasi ku bushake ngo ayo makuru ntakozwa aho yakoreraga kuko bafite umugambi wo kwinjira mu Rwanda barwanye cyangwa habaye imishyikirano. We ngo yatashye mu Rwanda kubera uburwayi n’ubusaza kuburyo nta ntege yari agifite zo gukorera FDLR.

“Nubwo amakuru yo gushyira intwaro hasi nayumvise ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC n’ijwi ry’Amerika, aho dukorera ntawigeze adushishikariza gushyira intwaro hasi kuko bakureze n’ayo makuru urabizira,” Baziramwabo Ramazhan.

Abarwanyi ba FDLR bagera kuri 200 nibo bamaze gushyira intwaro hasi, aho biteganyijwe ko bazigizwa kure y’umupaka w’u Rwanda mu ntara ya Equateur. Minisitiri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende, akaba avuga ko abarwanyi ba FDLR bamaze gushyira intwaro hasi bangana na 15%.

Baziramwabo Ramazhan uvuye muri FDLR avuga ko benshi mu barwanyi bari muri Rutchuro bafite ibikoresho bikomeye n’imyenda y’igisirikare cya Kongo kandi bakayikoresha bitewe n’akazi bahawe kuburyo kwizera ko FDLR iri gushyira intwaro hasi ari ukwibeshya.

Ati “Cyakora bitewe n’intege z’umuntu hari abashyira intwaro hasi ariko abarwanyi ba FDLR bameze neza kandi nka Cyahi aho twakoreraga nta musirikare wa FARDC uhakorera uretse FDLR yonyine kuburyo n’abasirikare ba MONUSCO babizi bahadusanga iyo baje kugirana inama n’abaturage ntibaturwanye, cyangwa ngo babitubwire.”

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanyarwanda twibagirwa vuba !!!!!

Tine yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

NGO:"We ngo yatashye mu Rwanda kubera uburwayi n’ubusaza kuburyo nta ntege yari agifite zo gukorera FDLR." BIVUGA KO ARAMUTSE AKIZE YASUBIRAYO MBESE! Araga... puuu!

Cobra Matata yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

batuze twumvikane bicyiye mu nzira y,amahoro.

mukiza yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka