Ngo “Descentralisation” ibangamiwe n’inshingano nyinshi z’uturere no kubura amafaranga

Guverinoma n’inzego z’ibanze bagaragaje ko mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bita “descentalisation” harimo imbogamizi ziterwa n’uburyo butanoze akarere kabonamo amafaranga yo gukoresha, ndetse n’inshingano nyinshi ku bakozi bako.

Inama yahuje kuri uyu wa kabiri tariki 05/03/2013, abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’inzego z’ibanze barimo ba Guverineri b’Intara, abayobozi b’Uturere n’ababungirije, yibukije ko akarere ari ko shingiro ry’ibikorwa bya Leta byose, naho inzego zigakuriye zikaberaho gushyiraho za politiki no gukurikirana ko zubahirizwa.

Ministiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi wayoboye inama yagaragaje ko gahunda z’iterambere zitarimo kwihutishwa nk’uko bikwiye, kandi uturere twarahawe inshingano zose zo gushyira mu bikorwa “descentalisation”, asaba abayobozi b’uturere kuvuga n’inzira zoroshye zo kugera ku nshingano bashinzwe.

Ministiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, hagati ya ba Ministiri Musoni James na Musoni Protais bayobora inama yahuje inzego nkuru n'iz'ibanze.
Ministiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, hagati ya ba Ministiri Musoni James na Musoni Protais bayobora inama yahuje inzego nkuru n’iz’ibanze.

Abayobozi b’uturere bagaragaje imbogamizi zinyuranye zibabangamira mu gusohoza inshingano no gutanga serivisi nziza abaturage babategerejeho.
Paul Jules Ndamage uyobora akarere ka Kicukiro yagize ati: “Twe tubura amafaranga, kuko araza agahagama ahantu mu nzego nkuru.

"Mfashe urugero nk’iyo umuhanda wubatswe, igihe twakagombye kwishyura ababa bagomba kwishyurwa nibwo dusanga amafaranga akiri mu bigo nka RTDA. Byatworohera rwose imbogamizi nk’izi zikuweho. Mbese nta buryo ayo mafaranga yajya ava muri minisiteri y’imari MINECOFIN ahita agera ku karere?”

Abari mu nama bemeye ko iyi mikorere koko ari imbogamizi, hashyirwaho itsinda ryo kubyigaho rigizwe na bamwe muri ba Minisitiri, rikaba rigomba gutanga igisubizo mu cyumweru gitaha.

Aba ni abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'iz'ubuyobozi bw'ibanze mu nama bahuriyemo yo kwiga ku kwihutisha gahunda za leta.
Aba ni abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’iz’ubuyobozi bw’ibanze mu nama bahuriyemo yo kwiga ku kwihutisha gahunda za leta.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James we yavuze ko harimo gutegurwa icyiswe “One stop center”, uburyo buzahindura imiyoborere y’akarere, hakagira abakozi bashyira mu bikorwa kandi bagakorana n’inzego zibakuriye umunsi ku wundi hagamijwe gusubiza ikibazo cy’inshingano nyinshi zibangamiye abakozi b’uturere.

Inama yahuje guverinema n’inzego z’ibanze kandi yaganiriye kuri gahunda zinyuranye za leta, isaba abayobozi b’uturere gufasha abaturage kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro, waba ukomoka ku buhinzi, ubworozi, inganda, ubukorikori no gukemura ibibazo by’abaturage binyuranye neza kandi mu gihe gito.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka