Ngo batahutse kubera barambiwe amacakubiri ari muri FDLR
Abakaporari babiri: Ntezimana Emmanuel na Ntawumenyiryayo; n’umu sordant umwe bitandukanyije n’umutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 21/12/2012.
Aba kaporali batangaza ko amacakubiri ashingiye ku turere bagiye bakomokamo ariyo ntandaro y’ubwumvikane buke ubu ngo abasirikare bakaba bamaze kubashiraho mu mashamba ya Congo.
Ubwo bwumvikane buke bugaragara ku bavuye mu majyaruguru n’abavuye mu majyepfo bamwe ngo ni abakiga abandi ngo ni abanyenduga ubu ngo igisirikare cya FDLR kiyobowe n’abakiga.
Ngo iyo utabakomokamo kandi ntugendere ku gitugu cyabo bahita bakwica bavuga ko uri kubarwanya.
Ikindi gitumye abo babasirikare batahuka ngo nuko bakoreshwa imirimo y’agahato aho abo bayobozi babo babatuma kwambura abaturage hanyuma ibyo bazanye bigatwarwa n’abobayobozi ntibagire icyo babasigira.
Nyiramirimo ni umugore wa Ntezimana Emmanuel atangaza ko ariwe washishikarije umugabo we gutahuka nyuma y’aho yari amaze kumenya neza ko abandi batahutse bameze neza ndetse nawe ngo akaba yarahigereye hanyuma akajya kuzana umugabo we mu mashyamba kuko ngo yiboneye amakuru y’impamo.
Aba basirikare barashishikariza bagenzi babo kureka kumvira abababeshya ngo mu Rwanda bafatwa nabi kuko ngo bakiriwe neza cyane birenze uko bibwiraga bakiri mu mashyamba.
Muri bo babiri baturuka muri zone ya Mwenga undi umwe muri zone ya Kabare zose zo mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba basirikare batahukanye n’abagore babo ndetse n’abana babo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kgli 2day Oyeeee!!!!!komereza aho kabisa