Ngo amaze kuba umugabo uhamye abikesha Compassion International

Mbonigaba Moses ni umugabo ufite imyaka 33, avuga ko yakuriye mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko ababyeyi be bari barahunze itotezwaga ryakorerwaga Abanyarwanda na Leta yari iriho mu Rwanda, avuga ko yavuye ahantu hakomeye cyane none akaba amaze kuba umugabo uhamye ufite ibyo yaratira abandi ndetse akaba ari gufasha abandi kuzamuka no gutera imbere.

Mbonigaba avuga ko yabuze ababyeyi akiri muto, agatangira guhangayika bikomeye aho yabaga mu nkambi, avuga ko yaryaga rimwe na rimwe, iyo yarwaraga ntaho yivurizaga, kwiga byari bigoye kuko bigiraga mu mashuri mabi adakwiye ,yambaraga umupira umwe nawo usa nabi ugera ku birenge ukaba ariwo mwambaro yambaraga buri munsi ukamubera byose nk’ikabutura n’ipantaro.

Abivuga agira ati “nambaraga umupira umwe ugera ku birenge usa nabi cyane, inshuro nabashije kurya buri munsi zari nkeya cyane, sinashoboraga kujya kwa muganga ndetse n’amashuri babashaga kudushyiramo yari mabi cyane, nari nihebye kuko ntacyo numva nkimaze”.

Mbonigaba Moses.
Mbonigaba Moses.

Mbonigaba avuga ko abagira neza baje kumushyira mu muryango wa Compassion International akabasha kwiga ndetse bamumenyera ibikenerwa by’ibanze yongera kuba umuntu, byatumye yiga kaminuza ya Makerere akayirangiza mu ishami ry’uburezi akaba amaze kugera kuri byinshi birimo kuba asigaye ari umurezi muri uyu mushinga wa Compassion International.

Abivuga agira agira ati “nakomeje gufashwa ndiga ndarangiza ndetse na kaminuza ndayirangiza,ubu nanjye ndi kwigisha abandi bana nkanjye batari bafite icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo”.

Mbonigaba avuga ko amaze imyaka itanu agarutse mu Rwanda aho ari gukora umwuga w’uburezi muri Compassion International akavuga ko ari ibintu bitangaje kandi byiza kuba umuntu utari ufite icyizere cyo kubaho ari gufatanyiriza n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.

Mbonigaba amaze amezi 8 yubatse urugo, akaba atuye mu mujyi wa Kigali, ku Kicukiro, muri iyi minsi ari mu batangaga amasomo ku banyeshuri biga muri za kaminuza bafashwa na Compassion International bakoreraga ingando mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

burya iyo bagusize ukinogereza wabuzwa niki gutera imbere? ndacyeka ko ariko byagendekeye uyu mugabo kandi burya iyo umuntu agutere intambwe yambere ukiyongereraho iyakabiri uba wamenye icyo gukora, uru ni uurgeo rwiza kuri buri wese ufite gauhda yi gutera imbere

kamanzi yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka