Ngeruka: Abaturage bashyikirijwe ivomo bubakiwe n’abagiraneza
Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bashyikirijwe ivomo bubakiwe n’abagiraneza bo mu gihugu cya Canada bitwa Juste Equipage.
Iri vomo ryubatse mu isambu y’uwacitse ku icumu, ari nawe Perezida w’impuzamashyirahamwe TWUNGUBUMWE ibumbiye hamwe abacitse ku icumu n’abafunguwe bemeye ibyaha bakabisabira imbabazi.

Umuyobozi w’iyo mpuzamashyirahamwe Pascal Niyomugabo avuga ko yatanze iki kibanza mu gushaka ivomo rihuza abatuye mu kagari ka Gihembe, umudugudu wa Buhara babitewe n’uko abantu bakoraga ingendo ndende bajya kuvoma.
Ati “mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge rizatubera umugezi uduhuza kurushaho, kandi rituruhuye urugendo rungana na kirometero 8 twakoraga tujya gushaka amazi kandi nayo atari meza”.
Pasiteri Gashagaza Deo, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge akaba anahagarariye umuryango w’ivugabutumwa mu magereza mu Rwanda, asanga iki ari igikorwa cy’ubutwari buri wese yakwitabira, ashaka ko iterambere rigera no k’uwamuhemukiye.

Abisobanura muri aya magambo: “iyo tubonye abantu batera intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge turabyishimira kuko tubona ari n’ubutwari kandi tukaba tugomba kumushyigikira. Birashimishije kubona umuntu ushaka ko n’abamuhemukiye nabo bagerwaho n’iterambere”.
Uretse iri vomo ryubatswe, abafatanyabikorwa bo mu muryango wo muri Canada JUSTE EQUIPAGE banageneye impuzamashyirahamwe TWUNGUBUMWE inka 2, inkoko 25 n’ihene 11.
Si aya matungo yatanzwe gusa, kuko kuva batangira gufatanya mu mwaka wa 2009, babafashije kubakira abatishoboye amazu 28.

Kugeza ubu impuzamashyirahamwe TWUNGUBUMWE igizwe n’abanyamuryango 1200 bibumbiye mu matsinda 18 akorera mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|