Ngera: Bamwe mu baturage binubira kutagerwaho na gahunda za leta

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko hari gahunda za Leta cyane cyane izigenerwa abakene zitabageraho, ahubwo zikagenerwa abatazikwiye bo bita ko bishoboye.

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe umuturage ahora yiha intego yo gutera imbere kurusha uko ariho, gusa ngo bagacibwa intege n’abayobozi b’inzego z’ibanze batabagezaho gahunda za leta cyane cyane izigenerwa abatishoboye, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere nabo.

Muri izo gahunda aba baturage bavuga ko zitabageraho kandi zarabagenewe nk’abatishoboye harimo nk’ubwisungane mu kwivuza bugenerwa abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’ icya kabiri cy’ubudehe, ndetse na gahunda ya girinka.

Uwimana Louise, umwe mu batuye muri uyu Murenge wa Ngera avuga ko we nk’umuturage ukiyubaka ngo ahora iteka ashaka gutera imbere kurushaho. Uyu mubyeyi kandi anavuga ko kugira ngo ibi abigereho akora imihigo y’urugo rwe akiyemeza ibyo azageraho mu mwaka.

Abatuye umurenge wa Ngera bavuga ko hari gahunda za Leta zitagera kubo zagenewe uko bikwiye.
Abatuye umurenge wa Ngera bavuga ko hari gahunda za Leta zitagera kubo zagenewe uko bikwiye.

Gusa uyu mubyeyi avuga ko rimwe na rimwe abaturage bakennye bajya bahura n’imbogamizi zituma imihigo bahize batayihigura, harimo kuba Leta itabagezaho gahunda bagenerwa kugira ngo zibafashe kwitaza imbere.

Agira ati “Nk’ubu umwaka ushize wa 2014 ibyo nari nariyemeje kugeraho byose sinabigezeho kubera ko ubukene bwarushijeho kunyugariza. Nka mituweri zigenerwa abakene ino aha zihabwa bamwe abandi ntizibagereho kandi nabo baba batishoboye, kandi ino barahari benshi pe. Ikindi nk’ubu umuntu arahiga ati nzongera umusaruro yizera ko nawe girinka izamugeraho nawe akabasha kubona ibishingwe agafumbira, ariko niba bohereza inka nkeya, rwose ino abazihabwa sibo baba bazikwiriye, hazamo ikimenyane rwose, iyo uvuze uri umuntu w’umukene ijambo ryawe ntiryumvikana”.

Kuba hari gahunda za leta zigenewe abatishoboye zihabwa abishoboye kandi binemezwa n’umusore nawe utuye muri uyu Murenge wa Ngera utarashatse ko amazina ye atangazwa. We avuga ko mu gutoranya abahabwa inka za girinka hari abaturage bahabwa inka kandi bigaragara ko bishoboye, kuri we nawe akemeza ko haba hatanzwe ruswa.

Agira ati “Udakoze mu mufuka nta nka wabona, inka zihabwa abantu bishoboye rwose ubona ko nawe ubwe yayigurira ariko abatishoboye ntibazihabwa. Umuyobozi utamuhaye nk’icupa ngo akubwire ati iriya nka yavutse kwa runaka uzayifata, ubwo ntacyo wakwibonera, nyamara kandi bazitanze nk’uko bigomba natwe zikatugeraho itarambere ryacu ryakwihuta kuko dushoboye gukora”.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyanza nabo bavuga ko muri girinka habamo ruswa n'ikimenyane.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyanza nabo bavuga ko muri girinka habamo ruswa n’ikimenyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, André Maniraho, ku murongo wa telefoni igendanwa yatangarije Kigali Today ko gahunda zose za Leta zigezwa ku baturage zigenewe aribo ubwabo babigizemo uruhare, ku buryo ngo atahamya ko hari ikimenyane cyangwa ruswa byakoreshwa mu gutanga inka cyangwa ubwisungane mu kwivuza.

Uyu muyobozi ariko na none avuga ko haramutse hari umuyobozi ufatiwe muri ibyo bikorwa byo kwaka abaturage ruswa agomba kubihanirwa by’intangarugero, kandi akanasaba abaturage gutanga amakuru y’aho babonye ruswa cyangwa ikimenyane, kugira ngo ababirimo babihanirwe.

Ati “Haramutse hari umuyobozi ufashwe yihishe inyuma y’ibikorwa nk’ibyo byo kwaka ruswa abaturage yahanwa nta kabuza. Ikindi ni uko niba hari abaturage babibonye badakwiye gutinya kubivuga, hari ahantu henshi batanga amakuru, hari ndetse n’uburyo bwinshi bwo kuyatanga kandi ntugire ikibazo. Atabibwiye jyewe yanabibwira undi muyobozi rwose abaturage ntibagatinye kuduha amakuru”.

Ikibazo cya ruswa muri gahunda ya girinka ndetse no mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye gikunze kugarukwaho n’abaturage benshi mu Karere ka Nyaruguru, gusa abayobozi bakavuga ko nta makuru ya ruswa muri izi gahunda bajya bamenya, ari naho bahera basaba abaturage kujya batinyuka bakavuga aho bakeka izo ruswa kugira ngo abazihishe inyuma babihanirwe.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntuye mumurenge wa ngera mukagali ka murama mumudugudu wa kaganda. rwose muzatubarize kuki murikaganda hageze umuriro trasifo ya trifaze. ikaba icanaho umuntu umwe witwa karumukire avuga rikijyana. kd trasifo ifite ingufu zacanira imidugudu irenga 2 rwose nimwe twagira muzadukurikiranire!

habiryayo costantin yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka